Uko wahagera

AMATANGAZO 02 07 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira i Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira:

Gashumba Disimasi utuye ku kagari ka Kirambi, umurenge wa Kirambi, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro, Jyamubandi Emmanuel bakundaga kwitwa Kibwa utuye mu karere ka Ntongwe, intara ya Gitarama na Nikwibishaka Ezechiel utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere nka Nkumba, umurenge wa Kinoni, ahitwa Nkwana, Nsabimana Celesi utuye I Gitovu, akarere ka Nyarutovu, intara ya Ruhengeri, Nyirandinabo Jeannine utuye mu ntara ya Byumba, akarere ka Bungwe, umurenge wa Cyumba, akagari ka Ryamuromba na Nduwayezu Phocas bita Papa Fils, akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe.

1. Duhereye ku butumwa bwa Gashumba Disimasi utuye ku kagari ka Kirambi, umurenge wa Kirambi, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro ararangisha Mukagasana Feresita, Nsengimana Sirasi, Mukanshuti Tamari, Mujyamere Fabiyani, bose bakaba barahoze muri zone ya Walekele, mu cyaoze cyitwa Zayire. Gashumba arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Gashumba arakomeza ubutumwa bwe amenyesha Tamari ko umugabo we Ndagijimana Matayo yatahutse, ubu akaba ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Jyamubandi Emmanuel bakundaga kwitwa Kibwa utuye mu karere ka Ntongwe, intara ya Gitarama ararangisha mushiki we Mukandayisenga, baherukana muri 93, ubwo yari mu kigero cy’imyaka 8, nyuma akaza kujya muri Tanzaniya ari kumwe na nyina Uwambaye. Jyamubandi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 08508168 cyangwa 502029. Jyamubandi ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho uwo arangisha aherereye kubimumenyesha.

3. Tuge ku butumwa bwa Nikwibishaka Ezechiel utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere nka Nkumba, umurenge wa Kinoni, ahitwa Nkwana aramenyesha murumuna we Bariyanga Augustinuri mu gihugu cya Congo ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwifashisha radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se imiryango y’abagiraneza yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Nikwibishaka ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko mukuru we Hagegekimana Jean Damascene, Sinzumunsi n’umubyeyi we bose bamukumbuye kandi ko bamusuhuza cyane.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Bizimana Pierre Celestin ukora muri Imprimerie Scolaire, I Kigali na Nyirategejo Helene batuye mu kagari ka Kiruhura, umurenge wa Kigali, Aakarere ka Butamwa, intara ya Kigali, bararangisha umwana witwa Mutuzo Reverien wabuze mu ntambara yo mu 1994. Bizimana na Nyirategejo barakomeza bavuga ko uwo mwana yari kumwe na se wabo Nayigiziki Anastase, hakaba hari amakuru avuga yaba yaraje kwitaba Imana, nyuma uwo mwana akaza kuburira ahitwa I Shanji, mu cyahoze cyitwa Zayire. Bizimana akaba asaba umugiraneza wese waba azi uwo mwana aho aherereye kubimumenyesha cyangwa akamwoherereza mu Rwanda yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gatarina Nikuze uba ku ibarabara rya 9 nimero 19,mu Buyenzi, I Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi ararangisha Bimenyimana Camile uvuka mu karere ka Maraba, umusozi wa Rukeri, intara ya Butare. Gatarina arakomeza avuga ko uwo Bimenyimana yari yarahungiye I Buganda muri 59, ari kumwe na mubyara we Innocent Rukeratabaro. Gatarina aramusaba rero ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.Ngo yahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Gatarina ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko bashiki be Kamabera Astelia na Florida ko baraho bakaba batuye I Sake ho mu ntara ya Kibungo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mbarute Boniface utuye mu mujyi wa Byumba, intara ya Byumba, umurenge wa Ruhenda, I Nyakabungo ararangisha mukuru we Ntabareshya Alphonse, murumuna we Ndakaza n’umubyeyi we Mukandoli Immaculee. Mbarute arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo babamenyesha amakuru yaho n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Mbarute aboneyeho kandi kumenyesha mukuru we Mugemanyi Anastase ko ubutumwa bwe bwamugezeho. Aramusaba kwihutira gutahuka ngo kuko bamukumbuye cyane. Mbarute ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ubu ari mu rugo hamwe na Donatha na Mumpereze. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.

Twibutse aderesi yacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nsabimana Celesi utuye I Gitovu, akarere ka Nyarutovu, intara ya Ruhengeri aramenyesha Ngendahayo Yohani uri muri Congo-Brazzaville, district Rukorera, village Botounou ko intashyo ye yamugezeho. Nsabimana arakomeza amumenyesha ko ari kumwe na madamu we Nyirabarigira Valeriya, hamwe n’abana Mukama Eric, Karasira Feresiyani, Bahisurubwa, Nyiragasozi, Kampire na Nyiransekerabanzi. Nsabimana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko byamushimisha cyane aramutse atahutse.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirandinabo Jeannine utuye mu ntara ya Byumba, akarere ka Bungwe, umurenge wa Cyumba, akagari ka Ryamuromba ararangisha Musabyimana Nathalie wahoze atuye mu cyahoze ari komine Karago, segiteri Rurambo, cellule Kidomo, perefegitura Gisenyi. Nyirandinabo arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki ghe. Ngo ashobora kumuhamagara akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 564473 cyangwa 08860041, cyangwa 08746280. Nyirandinaho ararangisha kandi Nzabarankize Francois Xavier na Kajabo Aimable bari muri Congo, ahitwa I Katoyi. Arabasaba ko bakwihutira gutahuka bifashishije imiryango ishinzwe gucyura impunzi.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nduwayezu Phocas bita Papa Fils, akaba ataravuze aho aherereye muri iki gihe, aramenyesha Ruzindana Shumba uba muri zone ya Masisi, ahitwa I Kibuwa ko we yatahutse akaba ari kumwe n’umudamu we, ubu bakaba biga I Kigali. Nduwayezu arasaba kandi Kizima Alphonse bakunda kwita Kibaya na we uri I Masisi ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko mu rugo bamukeneye. Nduwayezu arasoza ubutumwa bwe amenyesha Ndatimana Narcisse uba I Nkondwe, muri zone Bunyakiri ko Patrice, Gashugi, Musayidizi, Petronille, ndetse n’umukecuru we ko bageze mu Rwanda amahoro. Ngo Karangwa Froincois Xavier na Rukeribuga Edouard na bo bageze mu Rwanda amahoro.

XS
SM
MD
LG