Uko wahagera

AMATANGAZO 25 06 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Niyomusabye Eugenie utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Gashora, akagari ka Biryogo, intara ya Kigali; Uwimanintije Anastase mwene Kayimba Yohani utuye I Mushonyi, h’I Kayove, intara ya Gisenyi na Sihaka Munyengango na Halifa Bihoyike bene Rwangango Ibrahim na Nyirandimubanzi Salama batavuze aho babarizwa muri iki gihe, Benenkusi Francois utuye mu kagari ka Nyarugugu, umurenge wa Busanza, akarere Konombe, intara ya Kigali ngali; umuryango wa Ntasoni Augustin utaravuze aho uherereye muri iki gihe na Nshimyimana Amoni utuye mu kagari ka Kinyana, umurenge wa Kimvuzo, akarere ka Nyamure, intara ya Butare, Umuryango wa Karamage Aminadabu na Mukagakwaya Yuliya utuye mu kagari ka Kirambi, umurenge wa Kirambi, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro; Mukakimenyi Valerie utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, mu cyahoze ari komine Satinsyi, umurenge wa Rwezamenyo na Hitimana Felesiyani utuye mu kagari ka Kiruhura, umurenge wa Kigali, akarere ka Butamwa, intara ya Kigali-ngari.

1. Duhereye ku butumwa bwa Niyomusabye Eugenie utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Gashora, akagari ka Biryogo, intara ya Kigali ararangisha umugabo we Ndemezo Jean Nepomscene baburaniye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire, ari kumwe n’abana Habimana Kayitani na Mubera. Niyomusabye arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Niyomubye aboneyeho kandi kumumenyesha ko umukecuru we Mukankusi Dorothee n’abana be baraho kandi bamutashya cyane. Ngo umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Uwimanintije Anastase mwene Kayimba Yohani utuye I Mushonyi, h’I Kayove, intara ya Gisenyi arasaba umubyeyi we Atanaziya Nyirantaho uba I Walikale na Ferederiko w’I Gasasa ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda bakimara kumva iri tangazo. Ngo Verediyana n’abana Leya na Hana, Anasitaziya Mukabera, Forolida, Venansiya, Jakelina baramutashya cyane. Uwimanintije ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Sihaka Munyengango na Halifa Bihoyike bene Rwangango Ibrahim na Nyirandimubanzi Salama batavuze aho babarizwa muri iki gihe, bararangisha Bagaruka Hamuduni. Sihaka na Halifa barakomeza ubutumwa bwabo bamusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Baramusaba kandi ko akimara kumva iri tangazo, yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango. Sihaka na Halifa bararangiza ubutumwa bwabo basaba uwo Hamuduni ko yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 08755244.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Benenkusi Francois utuye mu kagari ka Nyarugugu, umurenge wa Busanza, akarere Konombe, intara ya Kigali ngali ararangisha umuhungu we Kayiranga Jean Marie Vianney wahunze intambara yo muri 94. Benenkusi arakomeza ubutumwa bwe amusaba kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 250-08443103. Ngo ashobora kandi kumwandikira akoresheje inzira y’iposita kuri aderesi ikurikira. Benenkusi Francois, B.P. 445 Kigali, Rwanda.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Ntasoni Augustin utaravuze aho uherereye muri iki gihe, uraramenyesha umwana wabo Mwizerwa Eugene, baburaniye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ko niba akiriho yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko umubyeyi we Mukantabana Matilida hamwe n’abana Ejide, Hakimu, Herimana na Fayida bose ubu batahutse. Ngo Mukiga yamenye ko ari kumwe n’abana be, kandi na Jeannette umugore wa Nkurunziza na we ubu yaratahutse hamwe n’umwana we.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nshimyimana Amoni utuye mu kagari ka Kinyana, umurenge wa Kimvuzo, akarere ka Nyamure, intara ya Butare aramenyesha Mukeshimana Elina ushobora kuba ari muri Malawi, mu nkambi ya Dzaleka ko ibaruwa yabandikiye yamugezeho. Ngo baramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’umuryango ukaba umwifuza. Nshimyimana arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Mukeshimana kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Karamage Aminadabu na Mukagakwaya Yuliya utuye mu kagari ka Kirambi, umurenge wa Kirambi, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro urarangisha Bimenyimana Filipo na Hangimana baburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba abo urangisha kwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukakimenyi Valerie utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, mu cyahoze ari komine Satinsyi, umurenge wa Rwezamenyo aramenyesha umwana we Ukilimuto Victor uri I Kintere, ho muri Congo-Brazzaville ko itangazo yahitishije yaryumvise. Mukakimenyi aboneyeho rero kumumenyesha ko yatahutse ari kumwe n’abana bose bakaba bari amahoro. Mukakimenyi ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe kwita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Hitimana Felesiyani utuye mu kagari ka Kiruhura, umurenge wa Kigali, akarere ka Butamwa, intara ya Kigali-ngari aramenyesha umuhungu we Hakizimana Alexis bakunda kwita Muganga ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko abavandiwe be bose hamwe na nyina Tereziya batahutse. Hitimana arakomeza ubutumwa bwe amenyesha kandi Haguma Jean de Dieu ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Hitimana ararangiza ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bagira mu guhuza ababuranye n’ababo. Arakoze cyane turamushimiye.

XS
SM
MD
LG