Ku itariki ya 4 Nyakanga Abanyarwanda mu gihugu cyose bari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 43 ubwigenge bw’u Rwanda, n’imyaka 11 u Rwanda rumaze rubohojwe. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye kuri stade amahoro.
Ibirori byaranzwe n’umwiyereko w’ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano, zirimo na polisi. Hiyeretse kandi abanyeshuri ndetse n’abandi bakora imirimo inyuranye. Abiyerekaga bagaragazaga ibikorwa bimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 11 FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi, ikanahagarika na genoc ide yo muri 94.
Ibyo birori byaranzwe kandi no guha impeta z’ishimwe abasirikari bagaragaje ubutwari ku rugamba. Abasirikari 10 bahagarariye abandi bakaba buri wese yarahawe impeta ebyiri, imwe yo kubohoza u Rwanda, n’indi yo guhagarika genocide. Ku isonga ry’abahawe izo mpeta hari perezida Paul Kagame, akurikirwa n’umugaba mukuru w’ingabo, Generali James Kabarebe.
Icyo gikorwa cyo gutanga izo mpeta ariko ngo kizakomereza no ku bandi. Nk’uko byasobanuwe muri ibyo birori, ngo hateganyijwe ubwoko 14 bw’impeta zizatangwa. Ni ubwa mbere ibyo bibaye kuva muri 94.
Mu ijambo ry’uwo munsi Perezida Paul Kgame yibukije ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rugikomeza, n’ubwo hari byinshi byagezweho. Icy’ingenzi yavuze cyagezweho ngo ni umutekano usesuye imbere mu gihugu.
Umukuru w’u Rwanda yasobanuye ko u Rwanda mu mateka yarwo rwibohoje kabiri. Ubwa mbere ngo ni ukwibohoza abakoroni, naho ubwa kabiri ni ukwibohoza ingoma z’igitugu, ari zo zakuruye genocide. Perezida Kagame yifuje ko hadakwiye kubaho ukundi kwibohoza kwa gatatu. Yanifuje kandi ko u Rwanda rutakomeza gusigwa isura mbi n’ikibazo cy’ubuhunzi.
Perezida Kagame yanavuze ko ubukungu bukomeje kugenda bwiyongera, ariko ngo ntiburagera kuri buri Munyarwanda wese. Cyakora kuri we ngo icyizere ni cyose, kuko hari ingero zifatika zitanga icyo kizere. Mu ngero yatanze harimo ko u Rwanda rugiye gukurirwaho imyenda itoroshye rwari rufitiye amahanga. Ikindi ngo ni uko rutangiye kugira uruhare mu miryango mpuzamahanga y’ubufatanye, nka COMESA. U Rwanda ubu ni rwo rufite ubuyobozi bwa COMESA.
Perezida Kagame kandi yakanguriye Abanyarwanda gushikama bagakora, kugira ngo ukubohorwa nyako kw’igihugu gushobore kugerwaho. Yanahamagariye baterankunga kujya batega amatwi Abanyarwanda, bakumva ibyifuzo byabo, mu rwego rwo kubafasha kuva mu bibazo barimo.
Umunsi w’ubwigenge wizihirijwe rimwe n’uwo kwibohoza, ubundi ukaba wagombye kwizihizwa ku italiki ya mbere Nyakanga isigaye irangwa gusa n’ikirukuko abakozi bahabwa. Na mbere ya 1994 kandi na bwo umunsi w’ubwigenge wizihirizwaga rimwe n’umunsi Habyarimana wari perezida w’u Rwanda mbere ya genocide yafatiyeho ubutegetsi, tariki ya 5 Nyakanga 1973.