Uko wahagera

Bwana na Madamu Kagame Babatije Ingagi


Perezida Paul Kagame n'umufasha we ni bo bise ingagi zavutse ari impanga. Amazina yatoranijwe kuri izo mpanga z’ingagi za mbere ku isi ni Byishimo na Impano. Iyo mihango yabereye ku mu garagaro ku nshuro ya mbere ikaba yari igamije kurengera ingagi zisigaye ari 700 gusa ku isi. U Rwanda rufite kimwe cya gatatu cy'izo ngagi zo mu birunga; makumyabiri n’icyenda muri zo ni zo ziswe amazina.

Ingagi zo mu Rwanda ziri mu mitungo ikomeye y'igihugu kuko ubukerarugendo ruza ku mwanya wa gatatu mu kwinjiza amadovize. Ingagi ni ingenzi mu bukerarugendo bwo mu Rwanda kugeza ubu. Umuyobozi w'intara ya Ruhengeri ngo ingagi ni inka ikamwa amata kandi amata yayo aryoshye kurusha andi ngo kuko ikamwa amadovizi.

Mu magambo yavuzwe mu Ruhengeri mu kibaya cy'ibirunga ahabereye uwo muhango hagaragajwe ko ungagi zigomba kurindwa ngo zitazazibangana mu mateka y'isi, kandi ngo kuko zifitiye akamaro kanini u Rwanda.

Mu rwego rwo kurinda ingagi imishinga itandukanye yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Muri iyo mishinga hari igamije imituranire myiza hagati y'ingagi n'izindi nyamanswa zibana mu birunga hamwe n'abaturage.

Mu mishinga igamije kurinda ingagi kandi harimo igamije no kuzikoreraho ubushakashatsi. Muri iyo harimo no gushyiraho ikigo cy'ubushakashatsi. Undi mushinga abaturage bishimiye cyane ni uwo kubaka urukuta rurinda inyamanswa konera abaturage. Iyo mishinga yose ikaba izatwara akayabo k'Amadolari y'Amanyamerika miliyoni ebyiri n'ibihumbi cumi na birindwi.

Ayo mafaranga yatangiye gushakishwa bahereye ku kugurisha amazina y'ingagi. Ingagi z'impanga zikaba zizagura miliyoni y'Amadolari. Amasosiyete azajya yishingira ingagi akaba azaba afite uburenganzira bwo gukoresha ingagi yahisemo ku byapa byamamaza, kandi ikamamazwa ku murongo wa interineti wa Ofisi y'Igihugu y'Ubukerarugendo n'Amapariki mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG