Uyu munsi turatumikira Imanirareba Marie Gorette utuye mu kagari ka Gatuza, umurenge wa Muyumbu, akarere ka Bicumbi, intara ya Kigali-ngari, Nsabimana Julien afatanyije n’abo mu muryango wa Munyakazi Martin na Mukankubana Donatira utuye mu kagari ka Rusebeya, umurenge wa Zoko, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba, Mwavita Marie Gorette bakunda kwita Mama Shingamoyo, utuye ku murenge wa Rugenge, akarere ka Nyarugenge, intara ya Kigali y’umujyi; umuryango wa Munyeshayaka Jean Berchmas utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Maraba, mu cyahoze ari komine Huye, umurenge wa Sovu, akagari ka Kigarama na Nyirampakaniye Alivera na Ntahorutaba Karaveri batuye mu kagari ka Cyeru, umurenge wa Cyeru, akarere ka Ruyumba, ahahoze ari komine Mugina, intara ya Gitarama, Nyiranzafashwanimana Mariya utuye ku Kavumu, akarere ka Gaseke, intara ya Gisenyi; Nikwibishaka Ezechiel utuye ku Kacyiru, Rukiri ya I, mu ntara ya Kigali y’umujyi na Gakwerere Abdu utuye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Gatenga, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali.
1. Duhereye ku butumwa bwa Imanirareba Marie Gorette utuye mu kagari ka Gatuza, umurenge wa Muyumbu, akarere ka Bicumbi, intara ya Kigali-ngari arasuhuza Mukamana Eugenie ubarizwa mu nkambi ya Kintele, muri Congo-Brazzaville. Imanirareba arakomeza amubaza amakuru ye muri iki gihe. Aramumenyesha kandi ko ubutumwa yaboherereje bwabagezeho. Ngo mu rugo, bose bamusuhuza kandi banamusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga umuryango mpuzamahanga ya Croix Rouge ukabimufashamo. Imanirareba ararangiza amusaba gusuhuza umuryango we kandi yabishobora akamuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 25008448078.
2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsabimana Julien afatanyije n’abo mu muryango wa Munyakazi Martin bararangisha Munyaneza Ignace n’abo mu muryango we bose. Barabasaba aho baba bari hoze ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nsabimana Julien n’abo bafatanyije barakomeza ubutumwa bwabo babamenyesha ko umusaza Munyakazi na Sebuhoro bitabye Imana. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Munyaneza cyangwa abo mu muryango awe, yabibamenyesha.
3. Tugeze ku butumwa bwa Mukankubana Donatira utuye mu kagari ka Rusebeya, umurenge wa Zoko, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha umubyeyi we Mukarugina Marigarita, Mukankusi Veronika, Ayinkamiye Donata, Habyarimana Tarisisi, Kanani Jean Damascene, Nkundabanyanga Boniface n’umufasha we, Rwamakuba Feresiyani na Uwiragiye Jean n’umufasha we. Abo bose Mukankubana akaba avuga ko baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri zone ya Masisi. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi umukecuru Mukankezabera Viviyani akaba abakeneye cyane . Mukankubana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ari kumwe na Mukamana Jacqueline hamwe na Gahutu Jean ndetse n’abana bose.
4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mwavita Marie Gorette bakunda kwita Mama Shingamoyo, utuye ku murenge wa Rugenge, akarere ka Nyarugenge, intara ya Kigali y’umujyi ararangisha araramenyesha uwigeze gutanga itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika arangisha umwana witwa Imanishimwe Donatila, ko ari we umufite. Mwavita arasaba rero uwaba azi ko uwo mwana ari uwe, yajya ku murenge wa Rugenge akabaririza uwo Mwavita cyangwa agahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 08 42 65 18.
5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Munyeshayaka Jean Berchmas utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Maraba, mu cyahoze ari komine Huye, umurenge wa Sovu, akagari ka Kigarama uramenyesha umukobwa wabo w’imfura Munyeshyaka Marie Assumpta bakundaga kwita Fifi. Uwo mukobwa ngo akaba ashobora kuba aherereye mu ntara ya Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko wifuza kumenya amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo aramutse yumvise iri tangazo, yabandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Munyeshyaka Jean Berchmas, b.p. 499 Butare, Rwanda. Ngo ashobora kandi guhamagarara kuri nimero za telephone 250-08450912 cyangwa akamwandikira kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni munyeshyaka@yahoo.fr . Umuryango wa Munyeshyaka ukaba urangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko abandi bana bose bahari kandi bakaba bari amahoro.
6. Tugeze ku butumwa bwa Nyirampakaniye Alivera na Ntahorutaba Karaveri batuye mu kagari ka Cyeru, umurenge wa Cyeru, akarere ka Ruyumba, ahahoze ari komine Mugina, intara ya Gitarama baramenyesha umuhungu wabo Harindintwari wahunze yerekeza iyo muri Tnzania, muri 94. Nyirampakaniye na Ntahorutaba barakomeza ubutumwa bwabo bamusaba ko yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe cyangwa akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango mpuzamahanga yitwa ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo.
Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.
7. Dukomereje ku butumwa bwa Nyiranzafashwanimana Mariya utuye ku Kavumu, akarere ka Gaseke, intara ya Gisenyi ararangisha musaza we witwa Maniraho, mwene Ndaro na Ryarabuze bahoze batuye I Kayove ho muri Gisenyi, nyuma bakaza guhunga intambara yo muri 94. Nyiranzafashwanimana akaba akomeza ubutumwa bwe amusaba ko aho yaba ari hose yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.
8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nikwibishaka Ezechiel utuye ku Kacyiru, Rukiri ya I, mu ntara ya Kigali y’umujyi ararangisha murumuna we Bariyanga Augustin ushobora kuba ari mu cyahoze cyitwa Zaire. Nikwibishaka arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe cyangwa akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kubandikira akanyuza ubutumwa kuri HCR cyangwa se Monuc akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Nikwibishaka Ezechiel, Eglise Adventiste-Remera, B.P. 247 Kigali, Rwanda. Ngo bakuru be baramutashya cyane kandi baramukumbuye.
9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Gakwerere Abdu utuye mu kagari ka Murambi, umurenge wa Gatenga, akarere ka Gikondo, intara ya Kigali ararangisha Ntabara Email. Arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe, cyangwa agatahuka ngo kuko ababyeyi be bamwifuza cyane. Gakwerere arakomeza ubutumwa bwe amenyesha abana Mukamana Hawa, Uwizeyimana Aisha, bose bakaba babarizwa muri zone ya Shabunda, ahitwa I Ruyuyu aho bari kumwe na Pasteur Aaron w’umurundi. Ngo bashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe kwita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.