Uko wahagera

Umunyamerika Robert Zoellick Yasuye Urwanda


Robert Zoellick wungirije Sekereteri wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri urwo ruzinduko Bwana Zoellick yakurikiranye inama ya COMESA, anaganira n’abakuru b’ibihugu by’Afurika bari muri iyo nama. Mu byo bavuganye bibanze ku bijyamye n’uko ubukungu bwifashe muri iki gihe, ndetse no kubijyanye n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, no muri Sudani by‘umwihariko.

Mu byo Bwana Zoellick yavuganye na Perezida Paul Kagame harimo n’ikibazo cya Congo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, bwana Zoelllick yasubije uwari umubajije icyo atekereza ku cyemezo cya FDLR cyo gutahuka, ko kuba ingabo z’u Rwanda zarifashije guhagarika genocide asanga zifite uburenganzira bwo kwitabara. Icyakora FDLR nitaha ku mahoro ngo izakirwe. Bwana Zoellick yanabwiye abanyamakuru ko yatangajwe n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kuva aho aruherukira muri 1999.

Bwana Zoellick kandi yanavuganye na Perezida Olesegun Obasanjo wa Nigeria ku by’umuryango Afurika Yunze Ubumwe, n’aho ibikorwa byo kwisuzuma hagati y’ibihugu bigize uwo muryango bigeze. U Rwanda rukaba ruri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwemera ko rusuzumwa.

Ku bijyanye no kugarura amahoro muri Sudani Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo zizakomeza gufasha u Rwanda mu kohereza ingabo zarwo muri Sudani mu rwego rwo gucunga umutekano w’ingabo z’umuryango Afurika Yunze Ubumwe. Robert Zoellick agombakuzabonana n’imitwe yose ihanganye muri Sudani, guverinoma yaho, ndetse n’imiryango itabogamiye kuri Leta.


XS
SM
MD
LG