Uko wahagera

Urwanda ngo Ruzinjira Vuba m'Umuryango EAC - East African Community


Ministri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuhahirane w’u Rwanda, bwana Charles Murigande, yabwiye ijwi ry’Amerika ko yishimiye ko umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika, EAC mu magambo ahinnye, uzemerera u Rwanda vuba aha kuwinjiramo. Bwana Murigande avuga ko u Rwanda, rwakuzuza neza ibihugu bitatu bigize uwo muryango, ari byo Tanzania, Uganda na Kenya.

Minisitiri Murigande avuga ko, bibiri muri ibyo bihugu uko ari bitatu, bisangiye urubibi n’u Rwanda. Ati: “Urebye ubuhahirane bwacu n’amahanga, usanga mirongo irindwi ku ijana tubukorana n’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika. Dusangiye byinshi bireba ubukungu, politiki; byaba ari byiza tugiye muri uwo muryango.

Umuryango wa EAC - East African Community - EAC, watangijwe mu mwaka wa 2000 hari igitekerezo cyo gushyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bitatu bituwe n’abantu barenga miliyoni 90. Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere muri uyu mwaka ibyo bihugu byashyizeho ibiciro rusange, binyuze muri uwo muryango, m’uburyo bwo guhuza no gushyigikira ubukungu bw’akarere.

Mu nama y’iminsi ibiri yashojwe ku wa mbere i Dar-Es-Salaam muri Tanzania, abaperezida ba Uganda, Kenya na Tanzania bateguye umugambi w’imyaka itanu iri imbere uzatuma ibihugu byo muri uwo muryango bikorera hamwe mu rwego rwa poritiki. Uwo muryango ugamije no gushyiraho isoko, ifaranga ndetse n’inteko ishinga amategeko uhuriyeho, mbere y’umwaka wa 2010.

Muri iyo nama kandi, abaperezida barahiriye kunonosora imirimo yo kwemerera u Rwanda kujya muri uwo muryango, mbere y’inama yabo itaha mu kwezi kwa cyenda. Ministri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda, bwana Murigande, avuga ko icyo ari inkuru nziza k’u Rwanda. Avuga ko uwo muryango na wo ushobora kungukira ku baturage miriyoni zirenga umunani batuye u Rwanda.

XS
SM
MD
LG