Uko wahagera

AMATANGAZO   05 14 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Hagenimana Theogene ukomoka mu mugi wa Ruhango, umurenge wa Rubona, akagari ka Nyakabanda, intara ya Gitarama; Mwiseneza Eric uri I Cape Town muri Afrika y’epfo na Nshimyimana Jean Claude utuye mu Buhoma, icyahoze ari komine Nkuli, intara ya Ruhengeri, Evode Ntawukuliryayo ubarizwa mu nkambi ya Kintele ho muri Repubulika ya Congo; Nyirahabimana Marigarita uri I Kigali, segiteri Gitega, serire Gacyamo, komine Nyarugenge na Mbonigaba Thomas utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa, Mbonigaba Thomas utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa; Mukandekezi Rachelle utuye ahahoze ari komine Tambwe, ubu akaba ari mu karere ka Ntenyo, umurenge wa Giticyuma, I Muyunzwe, intara ya Gitarama na Musabyimana Seraphine utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa.

1. Duhereye ku butumwa bwa Hagenimana Theogene ukomoka mu mugi wa Ruhango, umurenge wa Rubona, akagari ka Nyakabanda, intara ya Gitarama ararangisha Sebakungu Eugene wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Hagenimana arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo Sekungu yaba yarahitishije itangazo, ariko rikaba ritarumvishijwe neza. Aramusaba ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari hagenimat@yahoo.fr cyangwa akamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero rero ni 250 08 447 292.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mwiseneza Eric uri I Cape Town muri Afrika y’epfo ararangisha Rugira Cyubahiro Clement. Mwizeneza arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari P.O.Box 341, Elsies River, 7840 Cape Town, South Africa. Ashobora kandi kumuhamagara akoresheje nimero za telephone 27733642499 cyangwa akamwandikira akoresheje aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni cmwiseric@yahoo.fr. Mweseneza ngo aboneyeho kandi kurangisha Unzaniyinka ushobora kuba ari mu gihugu cy’Ububirigi. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nshimyimana Jean Claude utuye mu Buhoma, icyahoze ari komine Nkuli, intara ya Ruhengeri aramenyesha umusaza we witwa Munyandekwe Thomas na murumuna we witwa Ntagisanimana, bakunze kwita Bebe, bose bakaba babarizwa muri zone ya Butembo, mu cyahoze cyitwa Zayire ko we ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda. Nshimyimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha kandi ko Ngilimana Fifi na nyina Byabuze Keziya bitabye Imana. Nshimyimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko abandi bose mu rugo baraho kandi ko babifuriza gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bazisunge umuryango wa HCR ushinzwe gucyura impunzi ubibafashemo.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Evode Ntawukuliryayo ubarizwa mu nkambi ya Kintele ho muri Repubulika ya Congo ararangisha mushiki we Hakolimana, nyina wabo Nikuze Scholastique, Kimpaye Lunatha, nyirarume Nsengiyumva Eugene, Musengimana Jean na Sefara Simon. Ntawukuliryayo arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi babyara be Nzabanyinshi, Ndayambaje, Soteri na Namugize Laurence. Ntawukuliryayo aboneyeho gusaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha. Ngo na bo baramutse baryumvise, bamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari b.p. 15355 Cite Don Bosco, Brazzaville, Congo cyangwa bakamuhamagara kuri nimero za telephone 242 558 5383.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirahabimana Marigarita uri I Kigali, segiteri Gitega, serire Gacyamo, komine Nyarugenge arasaba Nyiramana Sylvie na Usabase Sonia baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bazamusanga aho bari batuye mbere y’intambara yo muri 94. Nyirahabimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa fMbonigaba Thomas utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa ararangisha abana he Hakizimana Celestin na Twizeyimana Inocent baburaniye I Masisi, ahitwa I Tongo. Mbonigaba arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mbonigaba ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mubashankwaya Leonard utuye mu kagari ka Rutobwe, umurenge wa Rutobwe, akarere ka Nyakizu, intara ya Butare ararangisha Donatila Mukazera baburaniye I Kisangani ho mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 97. Mubashankwaya akeka ko uwo Mukazera ashobora kuba ari muri Congo Brazzaville. Mubashankwaya arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko barumuna be, bakuru be ndetse na we ubwe, ubu batahutse ngo akaba ari we wenyine usigaye. Ngo asabwe rere kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Mubashankwaya ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukandekezi Rachelle utuye ahahoze ari komine Tambwe, ubu akaba ari mu karere ka Ntenyo, umurenge wa Giticyuma, I Muyunzwe, intara ya Gitarama ararangisha Murekezi Juvenal wagiye yerekeza I Burundi, muri 95. Mukandekezi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Mukandekezi akaba akomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umukecuru araho ndetse n’abana bose kandi bakaba bamusuhuza. Ngo niba ari I Bujumbura, azandike ibarwa ayihe tagisi irugeze kuri gare ya Nyabugogo, bazuruhe uwitwa Yubu Viateur ukora muri Atraco. Cyangwa babishoboye yakwandika akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari C/O Habimana Bonaventure, Librairie Caritas, B.P. 1078 Kigali, Rwanda.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Musabyimana Seraphine utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa ararangisha umugabo we Babonangenda Narcisse na Musabyemaliya Odeta ubarizwa muri zone ya Masisi, ahitwa I Bugoye, mu cyahoze cyitwa Zayire. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yatahutse akaba yarageze mu Rwanda ari kumwe n’umwana yari ahetse. Musabyimana Seraphine ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

XS
SM
MD
LG