Uko wahagera

Umuvugizi w'Ingabo z'Urwanda, Colonel Patrick Karegeya, Arafunze


Colonel Karegeya Patrick wari umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda (RDF) yatawe muri yombi kuri iki cyumweru. Nyuma y'iminsi itatu afunze ni bwo ibinyamakuru byandikirwa mu gihugu cya Uganda byatangaje bwa mbere ko Colonel Karegeya wakoze igihe kirekire mu iperereza yafunzwe.

Nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda, The New Vision kibitangaza, Colonel Karegeya yaba ngo yarazize gukekwaho kuba intasi y'ingabo za Uganda, UPDF. Ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda ariko kugeza ubu baratangaza ko ngo afungiwe kuba ataritwaye neza nk'umusirikare (indiscipline).

The New Vision kandi iratangaza ko abandi basirikare batatu mu gihugu cya Uganda na bo bafunzwe baregwa na Leta yabo ko kuba ari intasi z’ingabo z’Urwanda.

Ifungwa rya Colonel Patrick Karegeya wabaye inkoramutima ya Perezida Paul Kagame, agakora no mu iperereza ry’Urwanda igihe kirekire, ryateye ubwoba abantu benshi. Bamwe mu bakurikirana ibya poritiki y'u Rwanda ndetse barahwihwisa ko hagati y'ingabo z'u Rwanda ngo haba hatangiye kuba umwuka mubi, ndetse ko n'amacakubiri ashobora kuvuka.

Kugeza ubu urwikekwe hagati y'ingabo z'Urwanda n’iza Uganda rukomeje kugaragaza ko umubano hagati y'izo ngabo ukomeje kuzamo igitotsi. Twabibutsa ko mu myaka yashize ingabo z’Urwanda n’iza Uganda zahanganiye mu mugi wa Kisangani, mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, inshuro zigera kuri eshatu.

XS
SM
MD
LG