Uko wahagera

Ibihuha Bikomeje Gutuma Abanyabutare Benshi Bahungira mu Burundi


Ku munsi w’isoko ni bwo abaturage bo mu karere ka Mugombwa, mu ntara ya Butare, batezaga utwabo ngo babone udufaranga tw’impamba. Abo baturage begereye umupaka w’Urwanda n’Uburundi bashaka guhunga bakurikira abandi bari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu bamaze ibyumweru bibiri bahunga.

Intandaro y’ihunga ry’abo baturage ahanini ni imyumvire ya gacaca. Bamwe twaganiriye bavuga ko mu ikusanyamakuru - muri gacaca - bigaragara ko bashaka kugereka icyaha kuri buri muntu wese wari utuye aho mu gihe cya genocide. Ngo iyo hagize utangaza ko undi yayigizemo uruhare, ngo nta burenganzira uwo muntu agira bwo kwisobanura. Ikindi ngo ni uko iyo umuntu atanze ubuhamya agaragaza ko yabuhagazeho bamwumvisha ko na we yabigizemo uruhare ngo kuko atari kurebera gusa.

Ibyo byaje kongerwa n’ibihuha byinshi birimo n’ikivuga ko ngo abacitse ku icumu rya genocide bari hafi kwihorera. Ngo haguzwe udufuni tuzakoreshwa, n’imiringa izambikwa abatagomba kwicwa. Ibyo ngo byari kuba itariki ya 15 z’ukwa kane, nyuma haza kuvugwa na 25 z’ukwa kane yo kurangiza icyumweru cy’icyunamo muri Butare.

Muri ako karere ka Mugombwa twasanze icyakora hari ubucuruzi bw’ibyuma bishaje byoherezwa Uganda n’ahandi hose mu Rwanda, birimo n’amafuni. Bigurishwa amakamyo abijyana mu nganda za Uganda, aho bihindurwamo ibindi bikoresho bishya. Ibyo ariko ni ubucuruzi busanzwe n’ubwo byabaye imwe mu ntandaro yo gutera abantu ubwoba ngo bahunge.

Ikindi cyaje kuba intandaro y’ihunga nko mu karere ka Mugomwa mu murenge wa Cyumba nkuko abaturage babidusobanuriye, ngo ni uko bategetswe guhingira abacitse ku icumu ku buntu, ibyo bikaba byarafashwe nk’imirimo y’agahato. Ayo mabwiriza ngo yatanzwe n’umuhuzabikorwa w’uwo murenge.

Umukecuru watwibwiye ku izina rya Marita avuga ko ngo atakirara mu nzu kuko abantu baturanye bose bagiye. Ngo arara mu bihugu kugira ngo arinde umutekano we. Nyiramana wo mu murenge wa Rwamiko na we avuga ko abantu hafi ya bose
bahunze, ko na we yabujijwe n’utwana twe tw’inkurikirane dutatu.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mugombwa, Deo Birindabagabo, yadutangarije ko no mu bahunga harimo imiryango ikennye cyane. Yanatubwiye ko umubare munini wahunze mu gihe abasirikare basimburanaga. Batayo ya 53 yagombaga
kujya mu mahugurwa mu Ruhengeri kugira ngo yoherezwe Darefour, iya 35 yagombaga gusimbura yahageze itinze nyuma y’iminsi itatu. Muri icyo gihe
ubwoba bwariyongereye cyane mu baturage bagenda ari benshi.

Ubusanzwe icyakora aho muri Mugombwa Abahutu n’Abatutsi bari babanye neza kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Ikindi kandi twashoboye kumenya ni uko nta baturage batotejwe cyangwa ngo bafungwe.

Umubare w’abahunga ni munini n’ubwo HCR yatangaje gusa abarenga ibihumbi bibiri mu mpera z’icyumweru gishize.

Abandi Banyarwanda bahunga ni abagana Uganda hamaze gushyika ubu abagera ku bihumbi 2.


XS
SM
MD
LG