Uko wahagera

Urubanza rwa Bizimungu na Bagenzi Be m'Urukiko rwa Repuburika


Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mata 2005, ni bwo urubanza rw’uwahoze ari Perezida w’uRwanda, Pasiteri Bizimungu, na bagenzi be baregwa ubufatanyacyaha, rwatangiye mu rwego rw’ubujurire. Abacamanza b’urukiko Rukuru rwa Repubulika kuri uyu wa gatatu bakaba bagomba gufata icyemezo ku bijyanye n’urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Pasiteri Bizimungu na bagenzi be. Bikaba bituruka kw’ivugurura ry’ubucamanza mu Rwanda ryahinduye ibintu byinshi urubanza rwabo rutararangira.

Ikibazo cy’urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ruriya rubanza kikaba cyakuruwe n’umucamanza mukuru Tarisise Karugarama. Yatangiye agisha inama ababurana ku binyanye n’amategeko agomba gukurikizwa nyuma y’aho imivugururire y’ubucamanza ivuga ko Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Minisisitiri w’intebe na Perezida w’inteko kimwe n’ababaye bo baburanishwa n’urukiko rw’ikirenga kandi ikirego kikigwa n’ukuriye Parike Nkuru ariwe Porokireri Generali. Bikaba bitandukanye n’itegeko rya mbereryavugaga ko baburanishwa n’urukiko rw’ikirenga mu gihe bagikora iyo mirimo.

Ubujurire ku mpande zombi haba ku baregwa hamwe n’ubushinjacyaha bakaba baragejeje abujurire bwabo mu rukiko rw’ubujurire mu kwezi kwa gatandatu 2004, ukwezi kumwe mbere y’uko habaho ivugururwa ry’ubucamanza mu Rwanda. Ubushinjacyaha bukaba bwifuza ko urubanza rwaburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha mu gihe Pasiteri Bizimungu na bagenzi be bifuza ko rwakomereza mu rukiko rukuru rwa Repubulika kuko rwasimbuye urukiko rw’ubujurire bari baragejejeho abujurire bwabo.

Abaregwa bakaba baragaragaje ko ibyategetswe n’Urukiko rwa mbere rw’iremezo byo kubasubiza ibyabo byafatiriwe bitakozwe. Muri ibyo hakaba harimo amadolari ibihumbi cumi na bitandatu byatswe umuryango wa Pasiteri Bizimungu ubwo bajyaga gusaka iwe, hakaba harimo n’ibyuma kabuhariwe byo kubara, ari byo ordinateri, byavanywe kwa Charles Ntakirutinka wari Minisitiri uregwa ubufatanyacyaha mu rubanza rwa Pasiteri Bizimungu.

Umwe mu bandi batandatu baregwa mu rubanza nawe akaba yaribukije ibyangombwa bye birimo irangamntu, passport n’ikarita y’akazi. Mu babambuye ibyo bintu hakaba harimo n’umwe mu bari mu bashinjacyaha ariwe Rukangira Charles. Umucamanza mukuru akaba yayajije ubushinjacyaha icyabuze kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Imiburanishirize y’urubanza ikaba yagaragayemo ubwisanzure mu guhabwa ijambo, bitandukanye n’ibyagaragaye mu rukiko rwa mbere rw’iremezo. Urwo rukiko rukaba rwaragaragaje cyane gushaka kwima ijambo abaregwa kugera n’aho rufunze uwunganira Pasiteri Bizimungu Me Kazungu Jean Bosco, rumuhoye ko yagerageje kwiha ijambo.

Twabibutsa ko Pasiteri Bizimungu yakatwe igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko rwa mbere rw’iremezo. Rukaba rwaramuhamije ibyaha bitatu muri bitandatu yaregwaga. Harimo gushora abandi mu migambi mibi akoresheje ibihuha, kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icyaha cy’ubugambanyi. Akaba afunzwe kuva mu kwa 5 mu mwaka wa 2002.

XS
SM
MD
LG