Perezida George Bush wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaraye abonanye na Perezida w’Urwanda, Paul Kagame. Babonaniye ku biro bya Perezida Bush hano i Washingfton, bavugana k’uburyo bwo kugarura amahoro n’umutuzo mu karere k’ibiyaga bigari.
Nyuma yo kubonana, Perezida Kagame yatangaje ko we na Perezida Bush bari baganiriye ku migambi yo gusubiza mu buzima bwa gisivili Abahutu bahoze barwanya ubutegetsi bw’i Kigali bari muri Congo. Perezida Kagame yavuze ko guverinoma ye ngo irimo gufatanya n’iya Amerika m’ukoroshya itahuka ryabo.
Abaperezida bombi banaganiriye kandi no k’umubano w’Urwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi. Bombi kandi batangaje ko bashyigikiye inzibacyuho yo mu Burundi.
Ku biro bya Perezida Bush ho bavuga ko Perezida Bush yagaragaje ko yishimira imitegekere ya Perezida Kagame, n’uruhare Urwanda rufite mu ngabo z’umuryango Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro muri Sudani.
Perezida Bush kandi yongeye kwemeza ko guverinoma ye izakomeza gushyigikira Urwanda m’ugushimangira ubukungu bwayo na demokarasi, no m’ukurandura imizi y’ubushyamirane hagati y’amoko.