Uko wahagera

Abasangwabutaka bo mu Burundi ngo Ntibanyuzwe


Igihe Abahutu n’Abatutsi bo mu Burundi itegeko nshinga ribagenera uburyo bagomba gusaranganya imyanya y’ubutegetsi hakoreshejwe ijanisha, abatwa baho bo iryo tegeko ryabageneye imyanya itatu mu badepite n’imyanya itatu mu basenateri.

N’ubwo abo batwa batinubira cyane iyo myanya bagenewe, basanga ngo iyo hakoreshwa uburyo bw’isaranganya rishingiye ku bwumvikane bwakoreshejwe ku yandi moko, mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, na bo ngo baba barabonye imyanya irenzeho. Abatwa bagasanga ngo barirengagijwe mu gihe cyo kumvikana ku myanya y’ubutegetsi.

Madamu Liberata Nicayenzi ni umudepite, akaba ahagarariye Abatwa. Kuri we ngo niba Abahutu barenze 84% barahawe 60%, abatutsi bagize 14% bakagenerwa 40% ku myanya y’abadepite, abatwa nabo ngo bagombaga kurenza imyanya bagenewe n’itegeko nshinga kuko bagera kuri 1% by’abaturage b’igihugu uko ari miriyoni 6.

Madamu Nicayenzi agasanga nibura iyo bahabwa umudepite muri buri ntara bari kumva banyuzwe.

Uwo mudepitekazi avuga kandi ko iyo myanya bagenewe n’itegeko nshinga izanagorana kuyisaranganya kuko ari mike. Ubu ngo ishyirahamwe ryabo, UNIPROBA, Unissons-nous pour la Promotion des Batwa, rikaba riteganya guhuza abarihagarariye mu ntara z’igihugu, kugira ngo bige k’uburyo bwo kuyisaranganya, kuko ari ryo rihagarariye Abatwa benshi. Ngo baziyambaza na komisiyo yo gutegura amatora mu kugena abazahabwa iyo myanya.

Cyakora Madamu Liberata Nicayenzi na we yemeza ko haramutse habaye amatora rusange n’iriya myanya byabagora kuyibona. Abatwa b’i Burundi bagera ku bihumbi mirongo itandatu, bafite abize kaminuza 2 gusa; abakiyiga ni 4, 300 barakiga mu mashuri yisumbuye.

Kuri we ngo biranagoye kubona imyanya muri guverinoma kuko bafite abize kaminuza bake kandi ngo ariko itegeko ribiteganya. Ku kibazo cyo kumenya niba Madamu Nicayenzi yaharanira umwanya wa perezida wa Repubulika, arisekera ngo ntiyizeye ko Abahutu n’Abatutsi biteguye gutora Umutwa.

XS
SM
MD
LG