Uko wahagera

Urwanda Rwatwitse Intwaro Ibihumbi 6


Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mata Leta y'u Rwanda yatwitse intwaro zigera ku bihumbi 6000 zirimo mortier 60, machiniganes na RPG. Izo ntwaro zatwikiwe ahitwa I Musha mu karere ka MUHAZI intara ya Kibungo. Bikaba ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya itunga ry’imbunda zoroheje k'uburyo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ingabo, General Gatsinzi Marcel, yasobanuye ko izo ntwaro zavuye mu bantu bazihawe mu gihe cy’itsembabwoko ubwo abaturage b’abasivile baziabwaga. Izindi ngo ni izagiye zitoragurwa hirya no hino, aho zari zatawe cyangwa zahishwe n’abahoze mu ngabo za kera ndetse n’umutwe w’Interahamwe.

Igice cya kabiri cy’izo ntwaro ngo ni izambuwe ingabo za kera n’Interahamwe ku rugamba mu gihe bagabaga ibitero mu Rwanda ndetse no mu mirwano muri RDC. Izindi ngo ni izambuwe amabandi yazikoreshaga mu bugizi bwanabi n’ubujura

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, General Marcel Gatsinzi, yatangaje kandi ko icyo gikorwa kidahagarariye aho. Intwaro zishobora guturika ziteganijwe gutwikwa mu minsi ya vuba. General Gatsinzi yavuze ko Abanyarwanda batunze intwaro k'uburyo bunyuranije n’amategeko ngo bazakangurirwa kuzisubiza kandi ko batazakurikiranwa nyuma yo kuzitanga.

Leta y'u Rwanda ikaba yifuza ko icyo gikorwa cyatangira no mu bindi bihugu byo mu karere mu rwego rwo guhashya burundu umutekano muke uterwa no gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amatekegeko.

Gusa mu ntwaro nto zatwitswe nta yo mu bwoko bwa pisitole yabonetsemo kandi arizo zikunze gukoreshwa mu bujura no mu bugizi bwa nabi kuko arizo zitwarika neza.

XS
SM
MD
LG