Uko wahagera

Mu Rwanda Batangiye Icyumweru cy'Icyunamo ku Nshuro ya 11


Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Mata 2005 umunsi wo kwibuka abazize genocide mu Rwanda wizihirijwe mu ntara y'Umutara. Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba guhora bibuka abazize genocide.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Paul Kagame yibanze cyane k’ugukangurira Abanyarwanda kuzavugisha ukuri muri Gacaca. Yongeye kandi gushima ubutwari bw’Abanyarwanda bashoboye kurokoka muri kiliya gihe cy’amezi atatu bahigwa. Perezida Kagame asanga abahabwa igihembo cy’amahoro (Prix Nobel) batari bagikwiriye agereranije n’ubutwari bw’abagiye bikura mu byobo byuzuye imirambo bagashobora kurokoka. Abo ngo ni bo bari bakwiye kiriya gihembo.

M’ukurangiza ijambo rye Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba kuzajya kwifatanya na Kiliziya Gatorika muri misa yo gusabira Papa Yohani wa Kabiri.

Nk’uko bigenda mu Rwanda hose ku munsi wo gutangiza icyunamo cy’abazize enocide, hatangwa ubuhamya bw’abarokotse, ndetse n’imivugo n’indirimbo bigaragaza agahinda genocide yateye Abanyarwanda.

Aho mu Mutara uwitwa Gatete wari burugumesitiri wa komini Murambi akaba yaragarutsweho mu bagize uruhare rukomeye m’ugutegura, gushyira mu bikorwa no gukangurira abantu genocide.

Kwibuka abazize genocide ku nshuro ya 11 bibaye mu gihe inkiko Gacaca zimaze gutangira mu gihugu hose, ndetse no m gihe igice kimwe cy’abagize umutwe w’Abanyarwanda witwaje intwaro muri Congo (FDLR), gifashe icyemezo cyo
kurambika intwaro hasi.

Uwo mutwe wa FDLR wiyemeje gushyira intwaro hasi ukanafasha m’ubutabera mu Rwanda. Nyamara bamwe muri bo bakekwa na Leta y’u Rwanda kuba baragize uruhare muri genocide, ndetse n’abaregwa cyane muri Gacaca muri iki gihe bikaba bivugwa ko bibereye muri Congo.

XS
SM
MD
LG