Uko wahagera

Amatangazo yo ku itariki 3 Mata 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda.Uyu munsi turatumikira

Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali; Uwera Germaine ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro na Dusabimana Jeanne utuye ku Kimisagara, umujyi wa Kigali, Kazeneza Umunezero Steve utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Nyilinkindi Leonald afatanyije n’umufasha we Mukantoniya Goderiva batuye mu karere ka Rubungo, akagari ka Rubungo, intara ya Kigali ngari na Barayavuze Edward utuye ku murenge wa Marabuye, akagari ka Kayove, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi, Uwamahoro Marie Therese, utuye ku murenge wa Nyundo, akagari ka Murambi, paruwasi Muyanza; Niyikiza Marie Rose wiga mu ishuri rya K.I.S.T., Avenue de l’Armee, B.P. 3900 Kigali, Rwanda na Twizere Fidele ukomoka I Kanombe, intara ya Kigali ngari.

1. Duhereye ku butumwa bwa Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali ararangisha Bashimubwabo Narcisse bakunda kwita Nsengimana. Kabera arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Kabera akaba arangiza ubutumwa bwe asaba uwo Bashimubwabo ko yamwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Kabera Fidele, C/O USAID, BP 2848 Kigali, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. 250 516760 cyangwa kuri telephone yo mu ntoki nimero 250 08837655.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’Uwera Germaine ubarizwa mu karere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha mukuru we witwa Uwamahoro Lyliane baburaniye I Mbandaka, mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu ngo akaba ashobora kuba ari muri Congo Brazzaville. Uwera arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa akamwandikira akoresheje aderesi ikurikira. Iyo aderesi akaba ari Uwera Germaine, Paroisse Mbuga, BP 77 Gikongoro. Uwera ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo ararangisha ko yabimumenyesha, akamusaba kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru.

3. Tugeze ku butumwa bwa Dusabimana Jeanne utuye ku Kimisagara, umujyi wa Kigali ararangisha Mukanoheli Germaine, Hirwa Mozart n’umwisengeneza we Nkurunziza Edison. Ndikubwimana avuga ko abo bose baburanye mu mu mwaka w’1996. Arabasaba rero ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakora ibishoboka byose bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Mme Ndikubwimana D. Jeanne, C/O Emilienne, BP 5017 Kigali, Rwanda. Ngo babaye babifitiye ubushobozi bamuhamagara kuri telephone, bakabaza uwitwa Mama Kodo bakoresheje nimero zikurikira. Izo nimero ni 250 51 66 84

4. Dukomereje ku butumwa bwa Kazeneza Umunezero Steve utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha umubyeyi we Kazeneza Augustin bakunze kwita Bienvenu, akaba ashobora kuba ari mu gihugu cya Norvege. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangozo yamwandikira amumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo yakoresha uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni kazeshingiro@yahoo.fr cyangwa akandika akoresheje inzira y’iposita kuri aderesi ikurikira. Kazeneza Umunezero Steve, BP. 117 Butare, Rwanda. Kazeneza ngo ntiyatangiza adashimiye abanyamakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bagaragaza mu kubahuza n’ababo baburanye. Arakoze natwa tumwifurije gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyilinkindi Leonald afatanyije n’umufasha we Mukantoniya Goderiva batuye mu karere ka Rubungo, akagari ka Rubungo, intara ya Kigali ngari, bararangisha umwana wabo witwa Nyirindekwe Theogene, baburaniye mu ishyamba ryo mu cyahoze cyitwa Zayire ubwo bahungukaga. Barasaba uwo mwana aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.Nyilinkindi n’umufasha we barakomeza ubutumwa bwabo bamenyesha uwo mwana ko mukuru we Munyankindi Elias yatahutse ari kumwe na Nyirinkindi Joseph, Uwimana Jeannine ndetse na Mutiganda Emmanuel. Bararangiza ubutumwa bwabo basaba umugiraneza wese waba azi aho uwo mwana aherereye cyangwa waba amufite kubimumenyesha akamusaba gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza nka Croix Rouge.

6. Tugeze ku butumwa bwa Barayavuze Edward utuye ku murenge wa Marabuye, akagari ka Kayove, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi arasaba mukuru we Harelimana Jean Baptiste ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itanganzo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa akabandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Barayavuze arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abishoboye yakwihutira gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se, nyina Francine, Mama Eric, Denys, Bosco na Eric bamutashya cyane kandi bakaba bamwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Uwamahoro Marie Therese, utuye ku murenge wa Nyundo, akagari ka Murambi, paruwasi Muyanza ararangisha Muhire Emmanuel wabaga mu nkambi ya Kibumba, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko nyina akiriho. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka kuko bamukeneye kandi ngo no mu gihugu akaba ari amahoro. Uwamahoro Marie Therese ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Niyikiza Marie Rose wiga mu ishuri rya K.I.S.T., Avenue de l’Armee, B.P. 3900 Kigali, Rwanda arasaba Munyagatenzi Dieudonne wagiye kwiga mu Bubiligi ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha aderesi z’aho aherereye n’amakuru ye muri iki gihe abinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Ngo ashobora no kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Niyibizi ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Munyagatenzi kubimumenyesha.

9. Uyu munsi dusojereje ku butumwa bwa Twizere Fidele ukomoka I Kanombe, intara ya Kigali ngari ararangisha Mutumwinka Melaniya, Habumugisha Michel, Sebabiligi Maliane na Sebabiligi Kibondo, bose bakaba bashobora kuba bari muri Congo-Kinshasa. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakirama kumva iri tangazo. Ngo bazifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se Croix Rouge. Twizere arakomeza ubutumwa bwe amenyesha aba arangisha ko Munganyinka Feresita ari I Kanombe hamwe n’abana bose. Ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba Radiyo Ijwi ry’Amerika igikorwa cyo guhuza ababuranye n’ababo. Arakoze natwe tumwifurije gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.

XS
SM
MD
LG