Uko wahagera

Mu Rwanda Barimo Gutora Abayobozi b'Inzego z'Ibanze


Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora iri mu gikorwa cyo gutoresha abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gusimbura abatakiri muri iyo myanya. Icyo gikorwa cyatangiye ku wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2005, gitangirira ku rwego rw’utugari. Utugari turenga 2500 ni two twararebwaga n’icyo gikorwa.

Icyo gikorwa kirareba kandi n’imirenge ndetse n’uturere n’imigi, kuko na byo bitari bifite abayobozi buzuye. Ayo matora azarangirira ku rwego rw’uturere n’imigi ku itariki ya 18 z’ukwezi Mata.

Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abayobozi basimburwa ngo bagiye bava mu myanya yabo kubera impamvu zinyuranye zirimo gusezera ku mirimo k’ubushake cyangwa kubera gushinjwa genocide, kuyirukanwaho kubera amakosa, no gupfa.

Abayobozi bashya bagomba kurangiza mandat abo basimbuye bari bafite. Ni ukuvuga ko bazageza muri Werurwe itaha, ari bwo hateganyijwe andi matora y’inzego z’ibanze.

XS
SM
MD
LG