Uko wahagera

General Gatsinzi Ategerejwe muri Gacaca mu Cyumweru Gitaha


Minisitiri w'ingabo z’Urwanda, General Gatsinzi Marcel, aherutse guhamagazwa n'urukiko Gacaca rwegereye ikigo cy’abasirikari yayoboraga i Butare mu gihe cy’itsembatsemba, muri 1994. Icyo gihe General Gatsinzi yayoboraga ikigo cya ESO cyahoze ari icy'abasirikare bungirije abasirikare bakuru. General Gatsinzi yahamagajwe kugira ngo ajye gutanga amakuru ku basirikare n'abanyeshuri bavuye muri icyo kigo, bakajya kwica abaturage.

Ubu rero ibinyamakuru byatangiye kumushyira mu majwi. Muri byo harimo ikinyamakuru Umuseso gifatwa n'abantu benshi nk'ikinyamakuru kigenga cyonyine mu Rwanda, n’ikinyamakuru “The New Times” cyandikwa mu Cyongereza gifatwa na benshi nk'ikibogamira kuri Leta. Ibyo binyamakuru byombi
byandika ku byo aregwa, birimo uruhare yaba yaragize m’urupfu rwa Madamu Rosalie Gicanda wahoze ari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ikinyamakuru Umuseso cyo cyongeraho no gushinja General Gatsinzi kuba ngo yarafunze umuntu akigarurira umugore we.

Minisitiri Gatsinzi yagombaga kwitaba Gacaca ku wa gatatu ushize ariko ngo ntiyashoboye kuboneka kubera impamvu z’akazi. Bivugwa ko ngo yagombaga kujya m’ubutumwa, agahabwa uburenganzira bwo kubujyamo na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame. Ubuhamya bwe ku byabereye i Butare aho yayoboraga ESO butegerejwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2005.

Ubusanzwe Minisitiri Gatsinzi yabaye umuyobozi w'ikigo cya ESO mbere yuko agirwa Umukuru w'ingabo mu gihe cya jenoside (itsembabwoko mu kinyarwanda gishya) tariki ya 27 Mata. Akaba yarahise agaruka mugisirikare FPR igifata
ubutegetsi.

Kugeza ubu akaba ariwe musirikare mukuru ugiye kwitaba bwa mbere munkiko GACACA. Abantu benshi bakimubura kuwa gatatu ushize bamaze kumva ko ari no mu butumwa hanze batangiye guhwihwisa ko agiye gufata inzira y'ubuhungiro
agakurikira mugenzi we yasimbuye.

XS
SM
MD
LG