Uko wahagera

Abanyamakuru Barasabwa Uruhare m'Ugukemura Ibibazo by'Akarere


Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bahuriye i Dar- es alam muri Tanzaniya mu mpera z’umwaka ushize bakemeranya k’uburyo bwo kugarura umutekano n’amahoro mu karere, gushimangira demokarasi n’imiyoborere myiza, kuzamura ubukungu bw’akarere no kuzamura imibereho y’abagatuye, abanyamakuru bo muri ibyo bihugu na bo bariyemeza gutiza umurindi abo bakuru b’ibihugu.

Ku italiki ya 18 Werurwe, abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda Bahuriye muri Hoteri Okapi y’i Kigali, bagezwaho imyanzuro bagenzi babo baturutse mu bihugu 6 by’akarere bagezeho ubwo bahuriraga i Bagamoyo muri Tanzaniya m’Ukuboza k’umwaka ushize. Abo banyamakuru barenga 60 bemeje ibigomba gukorwa kugira ngo uruhare rwabo rugaragare muri uriya mugambi w’abakuru b’ibihugu byo mu karere. Ibihugu byari bihagarariwe bikaba ari Zambiya, u Burundi, u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu myanzuro bagezeho biyemeje kwigisha abaturage umuco w’amahoro, ikibazo cy’amahoro kikaba ari na cyo ibibazo byose by’akarere bishingiyeho.

Nk’uko bisobanurwa na Cyprien Ndikumana uhagarariye Institut Panos Paris mu Burundi, u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagize uruhare m’ugutegura iryo huriro. Abo banyamakuru ngo biyemeje gufasha abaturage b’akarere m’ukubaha amakuru nyayo, bityo amakuru ashyushya umutwe agacika.

Izo ntego zibasaba gutembera mu bihugu by’akarere bakirebera uko ibintu biba byifashe, bagatangaza amakuru bahagazeho, aho gutangaza ibyo babwiwe ahanini n’abafite inyungu ku giti cyabo, barimo cyane cyane abanyapolitiki. Amenshi muri ayo makuru ngo usanga aba ashobora gushyushya abaturage imitwe, bigatuma barebana ay’ingwe kandi ubundi bo nta cyo bagombye gupfa.

Urugero rutangwa ni urw’abanyamakuru bo muri Congo no mu Rwanda ahanini bakunze kurangwa no guterana amagambo mu makuru bandika cyangwa batangaza. Ibyo ngo ntibyafashije bifasha abaturage kumva neza ibibazo by’akarere, cyane cyane icy’umutekano.

Nk’uko Ndikumana abisobanura, ngo ahanini abo banyamakuru baba batabonye uburyo bwo kugera aho inkuru bavuga yabereye. Abo banyamakuru rero ngo bakwiye kujya bava mu bihugu byabo bagasura ibindi by’akarere, bakarushaho kukamenya no gusobanukirwa n’ibibazo byako. Ubu ngo muri buri gihugu cyari gihagarariwe, abanyamakuru bari kureba ibyakorwa kugira ngo uruhare rwabo mugushakira imiti ibibazo by’akarere rugaragare.

Abari muri iryo huriro rya Bagamoyo ngo basanze hagomba no kubaho uburyo bwo guhana amakuru. Muri urwo rwego hakaba hifuzwa ko mu karere hajyaho ikigo gishinzwe kugenzura uko itangazamakuru rikora, ndetse kigafasha no m’uguhererekanya amakuru nyayo.

Madamu Solange Ayanone n iwe ukuriye mu Rwanda akanama gashinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo abanyamakuru bemereje i Bagamoyo. Kuri we ngo hari n’ikibazo cy’uko abanyamakuru bakishisha kujya gukorera mu bindi bihugu, kuko hari abajya gukorera ahandi bakaba bahohoterwa, cyangwa se bakimwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu iki n’iki.

Aha nanone hatangwa urugero ku banyamakuru ba Congo n’u Rwanda. Ngo usanga hari abagifite kwishisha kujya muri kimwe muri ibyo bihugu kubera ibibazo byakunze kugirana. Agasanga n’ubwo abayobozi bagirana ibibazo, abanyamakuru cyangwa abaturage bo bagomba kubirenga, bagakomeza imibanire n’imigenderanire yabo uko bisanzwe.

Madamu Ayanone asanga kandi uru ruhare rw’abanyamakuru kugira ngo rugerweho, inzego zabo na zo zigomba gushimangirwa zigakora neza, ari na byo bituma n’ibibazo bagira bishobora kubonerwa imiti kuko baba bafite aho bavugira hazwi kandi hakora neza. Mu Rwanda ngo abanyamakuru bagaragaza ko amashyirahamwe yabo asa n’asinziriye, bityo akaba atabafasha mu bibazo bahura na byo.

XS
SM
MD
LG