Uko wahagera

Urubanza rw'Umunyamakuru Kabonero na Denis Polisi mu Rukiko Rukuru rwa Repuburika


Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, aratangaza ko ku wa gatatu, tariki ya 23 Werurwe 2005, yashyikirije Urukiko Rukuru rwa Repubulika ubujurire bwe, nyuma y’aho urukiko rw’umujyi wa Kigali ruciriye urubanza afitanye na Polisi Denis, wungirije umukuru w’umutwe w’abadepite.

Kuwa kabiri, tariki ya 22 Werurwe 2005, ni bwo urukiko rw’umujyi wa Kigali rwakatiye Bwana Kabonero igifungo cy’umwaka wose, ariko ahabwa isubikagihano(sursis) mu gihe cy’umwaka. Urukiko kandi rwamutegetse no kuriha amande ahwanye n’amafaranga ibihumbi bitanu. Naho Polisi Denis akaba yaragenewe n’urwo rukiko indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri urwo rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha bwaregaga Kabonero ibyaha bitatu, birimo gusebanya, gukoza isoni umuyobozi, kuvangura no gukurura amacakubiri. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka ine. Bwana Kabonero akaba yarahamwe na biriya byaha bibiri bya mbere, naho icy’ivangura no gukurura amacakubiri bimuhanagurwaho.

Bwana Kabonero Charles avuga ko impamvu yajuriye ari uko asanga amategeko yakurikijwe m’uguca urubanza adasobanutse. Ndetse ngo na ziriya ndishyi z’akababaro nta shingiro zifite kuko urega atigeze agaragaza k’uburyo bufatika ibihombo yatejwe.

Nyirabayazana y’uru rubanza ikaba ari inyandiko Bwana Kabonero yasohoye mu kinyamakuru Umuseso nimero 186 yo muri Kanama umwaka ushize. Muri iyo nyandiko yasobanuraga ko Denis Polisi ayoboye agatsiko k’Abanyarwanda batahutse baturutsde i Burundi, ndetse ngo akaba ari n’igishyitsi mu Rwanda k’uburyo atanga imyanya uko ashatse.

Uru rubanza rwatangiriye mu rukiko rw’akarere ka Nyarugenge, mu mpera z’umwaka ushize. Urukiko rw’akarere na rwari rwahamije Bwana Kabonero ibyaha byo gusebanya no gukoza isoni umuyobozi, ariko rumukatira igihano cy’amande y’amafaranga ibihumbi bitanu, naho Polisi Denis agenerwa ifaranga rimwe. Uruhande rwaregaga rukaba rwari rwahise rujurira igihe ururegwa rwo rwishimiraga ko urubanza rwaciwe neza.

Ku ruhande rw’abanyamakuru bo ngo igihano kingana kuriya ntaho gitaniye no kuniga itangazamakuru.

XS
SM
MD
LG