Uko wahagera

Urwanda Rwahagurukiye Isesagura ry'Umutungo wa Leta


Nyuma y’amamodoka yahendaga Leta agiye guterezwa cyamunara, igikorwa cyo kugabanya ibitwara amafaranga y’agatsi ku ngengo y’imari ya Leta birakomeje. Ku munsi w’ejo ahagaritswe abakozi ba komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA hasigara 3 gusa. Ejo kandi hanafashwe icyemezo cyo kugabanya amanama, kandi abaye akabera mu byumba bidahenze cyangwa mu mazu Leta isanzwe ikoreramo.

Icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitri yo ku munsi w’ejo ku wa kane. Abakozi ba Komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA bahagaritswe bose, hasigara gusa umunyamabanga nshingwabikorwa, umubitsi n’umucungamari. Iyo komisiyo yari iriho mu gihe hari n’ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe SIDA muri Minisiteri y’ubuzima.

Ikindi kigo cyahagaritswe akaba ari icya ONAPO ( Ofisi y’igihugu yita ku mibereho myiza y’abaturage). Icyo kigo na cyo cyariho mu gihe hariho Ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborerere myiza n’Amajyambere rusange. ONAPO kandi yakoraga akazi nk’aka serivise ishinzwe ubuzima bw’imyororokere muri Minisiteri y’ubuzima.

Hagati aho abifuza kugura amamodoka ya leta yafashwe bashobora gutangira kuyasura.Tubibutse ko abazasigarana imodoka z‘igiciro mu Rwanda ari abayobozi batarenga batanu. Ni ukuvuga Perezida wa Repubulika, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umuyobozi wa Senat n’umuyobozi w’umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe gusa.

Amakuru twagejwejweho n’abatarashatse kwivuga, aratubwira ko amamodoka ateganijwe gutezwa cyamunara yatwaraga akayabo ka miliyari umunani z’Amanyarwanda m'ukuyakoresha, na miliyari eshatu zose z’amanyarwanda ya lisansi.

XS
SM
MD
LG