Uko wahagera

Mu Rwanda Amahoteri n'Amaresitora Amwe Yarahagaritswe


Mu Rwanda, minisitiri w’ubuzima, Jean Damascene Ntawukuriryayo, afatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, bamaze iminsi bagenzura ko amahoteli n’amaresitora mu mujyi wa Kigali yujuje ibyangombwa, cyane cyane ku birebana n’isuku, kugira ngo ashobore kwita ku bakiriya.

Kugeza ubu amwe muri ayo mahoteli n’amaresitora yarahagaritswe gukora kugira ngo abanze yuzuze ibyangombwa birebana n’isuku. Mu mahoteli yabaye ahagaritswe by’agateganyo harimo n’iyitwa Panafrika iri mu mugi rwagati.

Nk’uko Minisitiri Ntawukuriryayo abisobanura, muri icyo gikorwa ngo bagenda baganira na ba nyiri amahoteri n’amaresitora k’uburyo bakwiye kwita ku bakiriya babo, kuko ari bo bakesha ubucuruzi bwabo.

Minisitiri Ntawukuriryayo asobanura ko mu ndwara zikunze kuzahaza Abanyarwanda, hafi 80% zakwirindwa. Inyinshi muri zo zituruka ku isuku nke ku biryo, bitewe n’uburyo byatetswemo cyangwa se aho byatekewe. Amaresitora n’amahoteli akaba aza ku mwanya wa mbere mu bishobora kwanduza abantu biramutse bidafatiwe ingamba.

Amaresitora menshi mu mujyi wa Kigali agaragaramo isuku nke, haba mu gutegura ibiryo cyangwa se mu gusukura ibyo babiteguramo. Uwo mwanda ugenda urushaho kwiyongera bitewe n’agace resitora iherereyemo n’ibiciro byayo. Ahari amaresitora afite isuku ihagije ibiryo biba bihenda.

Abarya mu maresitora ubu rero bafite impungenge ko ubwo amaresitora asabwe kugira isuku, ba nyirayo bagiye kubyitwaza bakazamura ibiciro.
Aha ariko Minisitiri Ntawukuriryayo we asanga ibyiza umuntu yatanga amafaranga menshi ku biryo kurusha gutanga menshi ku ndwara ibiryo bibi byamuteye.

Mu mujyi wa Kigali rwagati isahani y’ibiryo ihendutse igura amafaranga atari munsi ya 600, ni ukuvuga Idorali rimwe ry’Irinyamerika. Abamenyereye kurira mu maresitora bakaba na bo bemeza ko arangwa n’umwanda koko. Aho bigaragara cyane cyane ngo ni m’ukutoza neza ibyo abakiriya bariraho cyangwa banyweramo, bityo bikaba byakurura indwara zirimo n’iz’ibyorezo.


XS
SM
MD
LG