Uko wahagera

Abana b'Impunzi z'Abanyekongo mu Rwanda Barasaba Amashuri


Abanyeshuri b’impunzi z'Abanyekongo barangije amashuri abanza barifuza gukomeza mu mashuri ya Leta. Nyuma y’aho abari mu nkambi zirimo ikiciro cya mbere cy’amashuri
yisumbuye batsinze bakamburwa uburenganzira bwo gukomeza amashuri yisumbuye
ya Leta, bakomeje gusaba HCR na Leta y’u Rwanda ko bahabwa uburenganzira bwo
kwiga mu mashuri ya Leta nkuko bayatsindiye.

N'ubwo abo banyeshuri bakomeje kugira icyo kifuzo ndetse bakaba baranakoze
imyigaragambyo bamagana ko bamburwa uburenganzira bwabo, nta kizere cy’uko
bashobora kwishyurirwa ikiciro cya mbere cy’amashuri ya Leta. Ibi bikaba
bireba abana baba mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo za GIHEMBE na KIZIBA.

Abo bana basabwa gukomereza mu mashuri yabo yashyizweho na HCR.
Hagati aho Leta y’u Rwanda ikaba itangaza ko nta ruhare ibifitemo ngo kuko
HCR yemeye kubarihira bakomeza nk’abandi bana. Ibyo Leta y’u Rwanda ikaba
yarabyemeye mu masezerano yagiranye na HCR ko abana b’impunzi bafite
uburenganzira ku mashuri nk’abandi bana.

Hagati aho impunzi z’abanyekongo ziri mu kigo cyagenewe gucyura impunzi
z’abanyarwanda cya Nkamira, zikaba nazo zitakamba kuko abana batarabona uko
batangira kwiga. Izo mpunzi ziherutse guhunga ari yinshi zikaba
zitaroherejwe mu nkambi kuko izindi nkambi z’Abanyekongo zamaze kuzura. Ngo
bikaba biteganijwe ko zimurirwa mu nkambi nshya igomba gushyirwaho. Icyo
kigo cya Nkamira kikaba ubundi kidateguriwe gutuzwamo impunzi. Ubu impunzi
zirimo zitegereje ko abana b’abanyeshuri babaruwe bashyirwa byibura
mu bigo by’amashuri bya Leta byegereye ikigo cya Nkamira, mu gihe
bagitegereje kwimurirwa mu nkambi nshya.

Tubibutse ko ubusanzwe impunzi ziri mu nkambi zitarimo amashuri ziga mu
mashuri ya Leta azegereye, urugero rukaba ari inkambi y’Abarundi ku
Gikongoro. Abatsinze bakaba barihirwa na HCR bisanzwe. Mu nkambi zisanzwemo
ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye iyo abana batsinze aya Leta nabo
bakaba barihirwa na HCR nta kibazo.

Cyakora abana baba muri izo nkambi bakomeje gusaba ko abatsindiye amashuri
ya Leta bose barihirwa. Bikaba bibafasha kuko mu nkambi bakurikirana gahunda
ya Kongo bityo gutsindira ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bikaba
bibagora. Ikindi nuko iyop bavye mu nkambi bibafasha kuba mu mibereho myiza,
bityo bigatuma bakurikirana neza amasomo yabo.

XS
SM
MD
LG