Uko wahagera

Abayobozi Baya mu Rwanda Barahagurukiwe


Uyu munsi ku cyicaro cya polisi y’igihugu ku Kacyiru hari hamaze kugezwa imodoka za Leta zihenze cyane zigera kuri 300 kuri 420 zigomba kuhagezwa. Izo modoka zikaba ari iz’abakozi ba Leta cyane cyane abayobozi, bari batunze ariko amategeko atabibemerera. Nk’uko Minisitiri w’ibikorwa remezo, Bwana Evariste Bizimana, yabitangarije abanyamakuru ngo hari abayobozi bagendaga bakigurira bya bimodoka bihenze byo kugendamo kandi urwego barimo rutabemerera gutunga ibimodoka nk’ibyo mu kazi ka Leta bahawe.

Nk’uko Minisitiri Bizimana yabivuze ngo abayobozi, bitewe n’urwego barimo hari urwego rw’imodoka bemerewe kugendamo, batagomba kujya hejuru. Izo modoka ngo zikaba zatwaraga amafaranga menshi Leta. Muri rusange ngo Leta yasohoraga buri mwaka amafaranga atari munsi ya miliyari enye yo kugura lisansi na mazutu imodoka zayo zinywa. Aya mafaranga yiyongeraho akayabo kagenda ku magaraje. Izo modoka ziri gufatwa ngo zikaba zitwara menshi muri yo. Iki cyemezo cyo kuzifata ngo kikaba kiri mu rwego rwo kugabanya umutungo wa Leta wabigendagaho. Iki cyemezo kandi ngo kikaba kireba inzego zose zaba iza gisiviri n’iza gisirikari. Imodoka z’abapolisi zikaba ziri mu zahereweho. Iz’abasirikari baguriwe na Leta batazemerewe nazo zikaba zizagerwaho n’iki cyemezo nk’izindi zose.

Izo modoka zafashwe nk’uko Minisitiri Bizimana yabitangaje ngo mu cyumweru gitaha zizatangira kugurishwa, amafaranga azavamo ngo akaba ari muyazakoreshwa mu gufasha abakozi ba Leta kwigurira amamodoka bazajya bakoresha mu kazi kabo. Gahunda Leta ifite nk’uko Minisitiri Bizimana abivuga ngo ni uko mu bihe biri imbere imodoka za Leta zose zizagurishwa abakozi bose bagahabwa ubushobozi bwo kwigurira no gukoresha imodoka zabo bwite mu kazi ka Leta. Ngo igihe bizaba ngombwa ko hakoreshwa imodoka zidasanzwe, icyo gihe ngo zizajya zikodeshwa mu bikorera ku giti cyabo.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko abayobozi bazasigarana imodoka za Leta ari batanu gusa, barimo Perezida wa Repubulika, umukuru wa sena, umukuru w’umutwe w’abadepite, Minisitiri w’intebe n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga. Ibyo kuri Minisitiri Bizimana agasanga bizagabanya cyane amafaranga Leta yatangaga kuri ayo mamodoka, ahubwo agashorwa mu bindi bikorwa bifitiye akamaro abaturage. Cyakora igihe iki gikorwa cyo kugurisha imodoka za Leta zose hakaba nta gihe kizwi kizarangiriraho

Abayobozi benshi bakaba bageraga mu myanya bahawe bagahita bihutira kugura ibimodoka bihenze kandi nta kintu kigaragara bikora kurusha izisanzwe uretse kwigaragaza neza. Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo yavugiye i Butare kuwa gatandatu taliki ya 18/02/05 mu nama yigaga ku ishoramari mu Rwanda, akaba yaravuze ko n’abayobozi b’ibigo bya Leta bigaragara ko bihomba nabo bihandagazaga bakagura bene ibyo bimodoka bihenze.

Icyemezo cyo gufata izi modoka kikaba kireba n’amamodoka ya Leta asanzwe ariko adakoreshwa akazi yaguriwe. Minisitiri Bizimana akaba yavuze ko amamodoka amwe n’amwe akomeje kugaragara nko mu bikorwa byo gutunda amatafari y’abayobozi, umucanga, amazi, ndetse no kujyana abana ku mashuri. Ayo mamodoka nayo ubu ngo arafatwa, bikabazwa ba nyirukuyatuma.

Iki cyemezo cya Minisiteri y’ibikorwa remezo kikaba gifashwe mu gihe hatarashira umwaka haguzwe imodoka z’abaminisitiri zihenze cyane, k’uburyo imwe irengeje miriyoni 40 z’amafaranga y’ u Rwanda , nabo bakaba batari bafite uburenganzira bwo kugenda muri izo modoka nk’uko Minisitiri Bizimana yabivuze. Umubare w’imodoka za Leta u Rwanda rufite ntiwigeze utangazwa kuko utazwi neza.

Icyemezo cyo kugabanya amafaranga Leta isohora kiranavugwa mu mazu yayo. Ubu abari bakiyarimo bahawe amezi atatu gusa ngo babe bayavuyemo, kugira ngo nayo agurishwe abikorera ku giti cyabo. Abakozi ba Leta ubu bakaba bafashwa kwigurira cyangwa kwiyubakira amazu yabo .

Kugabanya amafaranga ya Leta kandi biravugwa no mu materefoni yayo. Minisitiri Bizimana akaba avuga ko ubu hagiye gukoreshwa uburyo bwo kugenera abakoresha izo telefone amafaranga runaka, yashira bakirwariza.

Kukibazo cyo kumenya niba ibi byemezo bitazatuma abakozi batitabira akazi igihe bakoresha amamodoka yabo bitwaza ibibazo binyuranye by’ayo mamodoka, Minisitiri Bizimana ngo abanyarwanda bagomba kwigishwa gukunda akazi no kurengera inyungu z’abaturage.

XS
SM
MD
LG