Uko wahagera

Alfred Nobel ni Nde?


Abakunzi b’Amateka mwaramukanye Imana mwese. Ni Phocas Fashaho hano i Washington ubasuhuza. Muri Cyera Habayeho ya none ndagira ngo tuvuge ku mateka y’Igihembo kitiriwe Nobel.

Ni igitekerezo nashyikirijwe n’umukunzi wa Cyera Habayeho utaranyibwiye, ariko ndakimushimira cyane.

Turareba aho igitekerezo cy’icyo gihembo cyaturutse, abagihabwa ari bantu ki, bamwe mu bamaze kucyegukana k’umugabane w’Afurika [Mandela, Tutu, de Klerk, Maathai....), turebe na nyir’ukugishyiraho, Alfred Nobel, yari muntu ki. Ni ibintu byinshi tudashobora kuvuga mu kiganiro kimwe gusa. Tuzakomeza kubivugaho rero kugeza tubirangije. Ibisobanuro birambuye mu kanya.

XS
SM
MD
LG