Umuryango w'abibumbye kuri uyu wa gatanu, wavuze ko amakimbirane n’intambara muri Repuburika ya demukarasi yatumye abantu 63.000 bahungira mu Burundi.
Ni bwo bwa mbere habaye uguhunga kw’abantu benshi icyarimwe mu myaka irenga 20. ONU ivuga ko izo mpunzi zibayeho nabi aho bacucikiranye aho bacumbikiwe muri sitade yo muri komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke.
Abantu bagera ku 45.000 bateshejwe ibyabo bahungiye muri sitade ipakiye muri Rugombo. Ni mu birometero bike uvuye ku mupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho ingabo za Kongo n'umutwe w'inyeshyamba za M23 barwanira.
Umuvugizi wa HCR mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, ihembe ry’Afurika n’Afurika y’ibiyaga bigari, Faith Kasina, yabwiye abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi ati: "Ibintu bimeze nabi rwose. Ibintu birakaze cyane."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati "Sitade mu by’ukuri aho bukera iraturika uko bigaragara kandi nta handi hantu hahari ho gucumbika."
Biravugwa ko nta suku ihari ihagije imbere muri stade, ahabarwa imisarane 15 gusa, ku bantu ibihumbi mirongo. Imiryango myinshi byabaye ngombwa ko ijya kuba ku gasozi mu mirima iri hafi ya sitade nk’uko ONU ibivuga.
Umuyobozi Kasina yagize ati: "Imibare ikomeza gutumbagira, ni ugusiganwa n’igihe no kugerageza kurokora ubuzima". Yongeyeho kandi ko ibikenewe bigenda biruta inkunga zitangwa.
ONU, ivuga ko izo mpunzi zirimo umubare munini w’abana batandukanye n’imiryango yabo.
Ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kabiri, ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR ryabwiye abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi ko ishaka kuvana abantu muri sitade.
Ariko ko hari imbogamizi z’ibikoresho, bivuze ko bitwara amasaha atandatu kugera ku munani kugirango himurwe abantu benshi bajye ahategenyirijwe impunzi, i Musenyi mu majyepfo y’Uburundi.
Aho hantu hashobora kwakira abantu 10.000, ubu haruzuye ku rugero rwa 60 kw’ijana, nk’uko HCR ibitangaza.
Uyu muryango wasabye ibihugu gutanga umusanzu w’ubutabazi bwihutirwa, wa miliyoni 40.4 z’amadolari yo gufasha impunzi zibarirwa mu 258.000, ziri mu Burundi, Tanzaniya no muri Zambiya. (Reuters)
Forum