Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko rizohereza imiti y’ibibembe muri Nijeriya mu mpera z'iki cyumweru, nyuma yo gukemura ikibazo cyo gupima iy'indwara, byatumye abarwayi ibihumbi batindaho umwaka wose batarabona imiti bari bakeneye yo kubarinda ubumuga. Abo barimo n’abana.
Igihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika, Nijeriya iratangaza ko abantu barenga 1.000 barwara ibibembe buri mwaka. Ni indwara iterwa na bagiteri “Mycobacterium leprae”, kandi mu bice by’umubiri yibasira, harimo uruhu, imitsi n'amaso.
Iyi ndwara iravurwa igakira hifashishijwe urukomatanye rw’imiti. Ariko iyo itavuwe, igenda ikara kandi itera ubumuga butandukanye, harimo n’ubuhumyi no gukagatira kw’ibice bimwe by’umubiri. Abarwayi bayo kandi bahura n’ikibazo cy’ihezwa.
Ariko Nijeriya yabuze imiti ikomatanyije yo kuvura indwara y’ibibembe mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, biturutse ku kuzarira mu buryo imiti n’ibikoresho binyuramo, ndetse n’amabwiriza mashya ajyana n’amategeko yo gupima imiti itumizwa mu mahanga, aho ibyifashishwa mu kuyikora biva mu Buhinde.
Ugutinda kw’imiti, byatumye abanyanijeriya benshi bahazaharira cyane. Uru rukaba ari urugero rumwe rw’ukuntu, urwego rw’ubuvuzi rufite ibibazo kw’isi ku buryo byatumye imiti ishira mu bubiko bw’ibihugu harimo Ubuhinde, Brezile na Indoneziya muri iyi myaka ishize, nk’uko umukozi wa ONU utanga amakuru yihariye ku ndwara y’ibibembe yabitangarije ibinyamakuru.
Beatriz Miranda-Galarza ushinzwe kugatangaza uko ikibazo cyo kurandura ihezwa rikorerwa abantu barwaye ibibembe hamwe n’imiryango yabo gihagaze, avuga ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza imiti ikomatanyije ibizwi nka “MDT” ivura iyi ndwara bisa nk’aho yubatswe ku mpapuro, mu kuyishyira mu bikorwa, ihura n’ibibazo bikomeye by’imiterere na politiki."
Umuvugizi wa OMS yatangaje ko Nijeriya yabuze imiti y'indwara y’ibibembe, kandi ko urwego rushinzwe ubuzima rwa ONU, rutegura iyoherezwa ry’imiti, rwasabye uruhushya rw’igihe gito ku bijyanye n’ingamba nshya zo gupima iyi ndwara. Mu kwezi kwa mbere, urwo ruhushya rwaratanzwe.
Mu butumwa yatanze kuri imeyeri, umuvugizi wa OMS yagize ati: "Kohereza imiti y’ibibembe yaturutse mu Buhinde byemejwe ko bizakorwa tariki ya 8 ukwezi kwa gatatu, aho izagera muri Nijeriya ku itariki 9 y’uku kwa gatatu.”
OMS yerekana ko Nijeriya ari kimwe mu bihugu 12 bitanga raporo bigaragaza ko abantu hagati y’i 1.000 na 10.000 ku mwaka, barwaye ibibembe, inyuma ya Burezile, Ubuhinde na Indoneziya. (Reuters)
Forum