Uko wahagera

RDC: Abitwaje Intwaro Bafashe ku Ngufu Abana Babarirwa mu Magana


Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNICEF Catherine Russell
Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNICEF Catherine Russell

Abagabo bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, bafashe ku ngufu abana babarirwa mu magana kandi binjije abana mu gisirikare ku rwego bitigeze bibaho, nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryabivuze kuri uyu wa kane.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNICEF Catherine Russell muri Kongo, mw’itangazo yagize ati: "Mu ntara za Kivu ya ruguru no mu ntara ya Kivu y’epfo, turakira za raporo ku rugomo rukabije rukorerwa abana n’impande ziri mu mirwano. Ibyo birimo gufata ku ngufu n’ubundi buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rwo hejuru biteye ubwoba, kurenza ibyo twari twarabonye mu myaka ya vuba”.

Madame Catherine Russell yongeyeho ati: "Umubyeyi umwe yabwiye abakozi bacu uburyo abakobwa be batandatu, barimo umuhererezi ufite imyaka 12 gusa, bafashwe ku ngufu n’abantu bitwaje imbunda mu gihe bashakishaga ibyo kurya ".

Mu matariki ya 27 y’ukwezi kwa mbere n’iya 2 y’ukwezi kwa kabiri, ibigo nderabuzima byo mu karere byatangaje ko 572 bafashwe ku ngufu. Aba bakubye incuro eshanu abo mu cyumweru cyabanje nk’uko Lianne Gutcher, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNICEF muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,

yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, Associated Press. Yongeyeho ko 170 muri abo bavuwe ari abana.

Lianne Gutcher wa UNICEF, avuga ko abagabo bitwaje intwaro bafashe abantu ku ngufu, ariko ntibyari byamenyekana umutwe cyangwa igisirikare babarizwamo. Gusa yongeraho ati: "Birakekwa ko impande zose ziri mu makimbirane zakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ".

Mu cyumweru gishize, komisiyo y’akanama k’Umuryango w’abibumbye kita ku burenganzira bwa muntu yatangije iperereza ku mahano, harimo gufata ku ngufu no kwicwa, byakozwe n’ingabo za Kongo n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo kuva umwaka watangira.

Kuri uyu wa mbere, abasirikare 84 b'Abanyekongo baregwa ubwicanyi, gufata ku ngufu n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe abasivili bo mu burasirazuba bw’igihugu, bagejejwe mu rukiko. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG