Ikipe ya Philadelphia Eagles yatsinze iya Kansas City Chiefs mu mukino w’igikombe cya Super Bowl muri Football y’Abanyamerika. Yayitsinze n’amanota 40 kuri 22.
Ikipi ya Kansas City Chiefs, yari isanganywe igikombe, yinjiye mu mukino ifite icyizere cyo gutsindira igikombe cya gatatu yikurikiranya. Umukino wabereye muri stade Superdome iri mu mujyi wa New Orleans muri leta ya Louisiana
Ikipe ya Philadelphia Eagles ntabwo yigeze iha iya Kansas Chiefs uburyo bwo kubona amanota kugera mu gice cya gatatu cy'umukino. Icyo gihe, ikipe ya Philadelphia yari ifite amanota 34.
Umukinnyi wa Philadelphia Eagles Jalen Hurts, ari na we kapiteni wayo, yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (MVP).
Umukino wa Superbowl wari uteganyijwe kurebwa n'abagera kuri miliyoni 120. Amasegonda 30 yo kwamamaza muri uwo mukino yishyurwaga miliyoni 8 z'Amadolari y'Amerika.
Mbere y’uko umukino utangira habaye umuhango wo guha icyubahiro abantu bishwe n'abakomerekejwe n'igitero cy'iterabwoba cyabaye ku munsi w'Ubunani muri uwo mujyi wa New Orleans.
Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika yabayeyitabiriye uyu mukino. Ni ubwa mbere umukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi awitabiriye.
Forum