Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, kuri uyu wa Mbere inzego z’ubutegetsi zatangiye kuburanisha abasirikare 75 bashinjwa ibyaha by’urugomo no guta urugamba mu mirwano igisirikare cy’iki gihugu gihanganyemo n’inyeshyamba za M23 mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibiro by’umushinjacyaha, kuri iki Cyumweru byatangaje ko aba basirikare bakurikiranweho ibyaha byo gukorera urugomo abasivili, rurimo kubica no kubasahura.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Mbere, ubwo M23 yagendaga yigarurira ahantu hanini ibyayiganishije ku gufata umujyi wa Goma, habaye ibikorwa byinshi byo kurenga ku mategeko, birimo kwica abakekwaho ibyaha bataburanishijwe, gusambanya abagore ku gahato no kubagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina.
Ibiro bya LONI bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko abarwanyi ba M23, abasirikare ba Kongo n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma bose bagize uruhare muri aya mabi.
Kongo ntacyo iratangaza kuri aya mabi avugwa ku ngabo zayo, ahubwo yasabye LONI gukora amaperereza ku byaha ishinja inyeshyamba za M23 n’u Rwanda.
U Rwanda, ruhakana gufasha izi nyeshyamba, rwahakanye uruhare urwo ari rwo rwose muri ibyo byaha. Umutwe wa M23 wo ntiwagize icyo usubiza ku busabe bw’ibiro ntaramakuru by’Abongereza – Reuters dukesha iyi nkuru, bwo kugira icyo uvuze kuri ibi birego.
Nubwo izi nyeshyamba ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi zari zatangaje agahenge, zaje gukomeza imirwano zisatira umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo, Bukavu.
Mu cyumweru gishize, uyu mutwe wa M23 wigaruriye umujyi mutoya wa Nyabibwe, uri ku birometero 70 mu majyaruguru ya Bukavu.
Abasirikare 75 barimo kuburanishwa batawe muri yombi bahunze urugamba nyuma y’ifatwa rya Nyabibwe.
Ibiro by’umushinjacyaha wa gisirikare byabwiye Reuters ko bashinjwa ubwicanyi, gusambanya ku ngufu, ubusahuzi no kwigomeka.
Ibi biro byavuze ko hari n’abandi batawe muri yombi mu bice bisatira amajyepfo ku birego nk’ibyo, nabo baza kugezwa mu bucamanza.
Umwe mu isoko za Sosiyete Sivile ya Kavumu, umujyi muto uri mu birometero 35 mu majyaruguru ya Bukavu, yavuze ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu, abasirikare bahunze urugamba bishe abantu 10, barimo 7 basanze mu kabari.
Undi muyobozi wa sosiyete sivile witwa Leonidas Tabaro, yabwiye Reuters ko “ubusahuzi bukorwa n’abasirikare bahunze umwanzi bukihagaragara na n’ubu.”
Nestor Mavudisa, umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Epfo avuga ko abo basirikare b’imyitwarire mibi bazahanwa, agasaba abaturage gutuza.
Bisa nk’aho nta mirwano ikomeye yabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize. Gusa habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za leta na M23 muri pariki ya Kahuzi-Biega iherereye mu birometero bisaga 30 uvuye i Bukavu.
Guverinoma ya Kongo ivuga ko izi nyeshyamba ari igikoresho cy’u Rwanda, ibyo u Rwanda na M23 bahakana.
Mu kugerageza guhosha iyi ntambara, abakuru b’ibihugu byo muryango uhuza amajyepfo y’Afurika – SADC ndetse n’ab’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, kuwa gatandatu ushize bahuriye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Aba bahamagariye impande zihanganye kuyoboka iy’ibiganiro.
Forum