Uko wahagera

RDC: Abarwanyi ba M23 Bashyizeho Inzego z'Ubutegetsi mu Bice Bigaruriye


Goma: Abaturage bitabiriye inama y'inyeshyamba za M23 yo gutangaza abayobozi bashya mu bice inyeshyamba zigaruriye muri Kivu ya ruguru.
Taliki 6/2/2025; Photo Jimmy Shukrani Bakomera
Goma: Abaturage bitabiriye inama y'inyeshyamba za M23 yo gutangaza abayobozi bashya mu bice inyeshyamba zigaruriye muri Kivu ya ruguru. Taliki 6/2/2025; Photo Jimmy Shukrani Bakomera

Umutwe wa M23 washyizeho ubuyobozi bushya mu bice by’intara ya Kivu ya ruguru imaze kwigaruria.

Uretse inama yaremeshejwe mu mujyi wa Goma yo gutangaza ubu buyobozi bushya ku mugaragaro, mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara wavuze ko ushyizeho guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, bwana Joseph Bahati Musanga Erasto.

Uyu yungirijwe na ba visi guverineri babiri barimo ushinzwe politike, imiyoborere n’ubutabera, n’undi ushinzwe ubukungu n’iterambere.

M23 yatangaje ko ibikorwa bisanzwe bya buri munsi bigiye gusubukurwa. Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera ni we wakurikiranye iyi nkuru ari i Goma.

Inyeshyamba za M23 Zatangaje Abategetsi Bashya mu Bice Zigaruriye
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:35 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG