Umutwe wa M23 washyizeho ubuyobozi bushya mu bice by’intara ya Kivu ya ruguru imaze kwigaruria.
Uretse inama yaremeshejwe mu mujyi wa Goma yo gutangaza ubu buyobozi bushya ku mugaragaro, mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara wavuze ko ushyizeho guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, bwana Joseph Bahati Musanga Erasto.
Uyu yungirijwe na ba visi guverineri babiri barimo ushinzwe politike, imiyoborere n’ubutabera, n’undi ushinzwe ubukungu n’iterambere.
M23 yatangaje ko ibikorwa bisanzwe bya buri munsi bigiye gusubukurwa. Umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera ni we wakurikiranye iyi nkuru ari i Goma.
Forum