Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, minisiteri y'uburezi yafunguye anketi kuri kaminuza eshanu ku bibazo by'urwango rw'Abayahudi.
Aya mashuli ni Columbia University iri mu mujyi wa New York, Northwestern University yo muri leta ya Massachusetts, Portland State University yo muri leta ya Oregon, University of California-Berkeley muri leta ya California, University of Minnesota yo muri leta ya Minnesota.
Mw’itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’uburezi inenga cyane uburyo izi kaminuza zitwaye mu myigaragambyo yo gushyigikira Palestina no kwamagana Isiraheli yabaye kuva mu kwa kane kugera mu kwa karindwi 2024 kubera intambara yo muri Gaza. Isobanura ko itazihanganira ko “zikomeza kwirengagiza, ku bushake bwashinze imizi, imibereho myiza y’abanyeshuli b’Abayahudi.”
Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yasinye iteka rishyiraho ingamba zikomeye zo kurwanya amatwara n’ingengabitekerezo byibasira Abayahudi. Mu byo riteganya harimo ko abanyashuli b’abanyamahanga bagiye muri iriya myigaragambyo bashobora kwirukanwa ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’iyi myigaragambyo, inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu yahamagaje abayobozi bakuru ba za kaminuza zimwe na zimwe kuza kwisobanura. Nabyo byakurikiwe no kwegura kwa bamwe.
Hagati aho, minisiteri y’ubuzima nayo yatangaje ko igiye gufungura anketi ku rwango rw’Abayahudi mu mashuli makuru y’abaganga ane. Ariko ntiyashyize ahabona amazina yayo.
Naho minisiteri y’ubutabera ivuga ko yashyizeho itsinda ryihariye rizaba umuhuzabikorwa w’imanza zose zirebana n’ibibazo bw’urwango rwibasiye Abayahudi muri kaminuza n’amashuli makuru. (AP, Reuters)
Forum