Uko wahagera

Perezida Trump Yavuze ko Amerika Izava muri OMS


Aha Prezida Trump yariko asinya amategeko, arimwo ayavana Amerika muri OMS.
Aha Prezida Trump yariko asinya amategeko, arimwo ayavana Amerika muri OMS.

Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izava mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, avuga ko iki kigo cyitwaye nabi mu cyorezo cya COVID-19 no mu bindi bibazo by’ubuzima isi yahuye nabyo.

Trump yavuze ko OMS yananiwe gukorera mu bwigenge biturutse ku “ kuri politiki zidahwitse z’ibihugu biri mu muryango wa OMS bivuga rikijyana” kandi ko wategetse “Amerika kwishyura akayabo k’amafaranga bidakwiye” kuko ntaho ahuriye n’igiteranyo cy’ayo ibindi bihugu binini nk’Ubushinwa bitanga. Perezida w’Amerika yavuze ko ibyo bitazongera. Yabivuze kuri uyu wa mbere, asinya iteka ryo gukura Amerika muri OMS.

Kuri uyu wa kabiri, OMS yavuze ko ibabajwe n’icyerekezo, igihugu giterankunga cyafashe.
Umuvugizi wa OMS, Tarik Jasarević, yabwiye abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi ati: "Turizera ko Amerika izisubiraho, kandi twizera rwose ko hazabaho ibiganiro byubaka bigamije inyungu za buri wese, abanyamerika ndetse n’abandi bantu ku isi hose".

Icyemezo cy’Amerika gishyiraho igihe cy’amezi 12 yo kumenyesha OMS, mbere yo kuva muri iri shami rya ONU ryita ku buzima, no guhagarika imisanzu yose mu bikorwa byaryo. Kugeza ubu, Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni yo muterankunga ukomeye wa OMS. Iki gihugu gitanga hafi 18% by’inkunga yose OMS ibona. Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025, yari miliyari 6.8 z’amadolari.

Kuva muri OMS kw’Amerika, bishobora kuzagira ingaruka kuri gahunda zitandukanye z’umuryango, nk’uko inzobere nyinshi zaba ziri imbere ndetse no hanze ya OMS, zibivuga cyane cyane izirwanya indwara y’igituntu, yandura cyane kandi ihitana abantu benshi kw’isi, kimwe na virusi itera SIDA na SIDA ubwayo, n’abita ku bindi bibazo by’ubuzima byihutirwa.

Iteka rya Trump riteganya ko ubuyobozi buzahagarika imishyikirano ku masezerano na OMS ajyanye n’ibyorezo, mu gihe Amerika izaba igenda iva mu muryango. Iri teka rivuga kandi ko abakozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika, bakorana na OMS, bazahamagazwa kandi bagahabwa izindi nshingano, kandi ko guverinoma izashakisha abafatanyabikorwa, kugira ngo bakore ibikorwa OMS yakoraga, bizaba bikenewe.

Kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Guo Jiakun, abajijwe ku cyemezo cya Trump n’ijambo rye, yatangarije abanyamakuru ko uruhare rwa OMS mu bijyanye n’ubuzima, ari urwo gushyigikirwa atari urwo gucibwa intege kandi ko Ubushinwa buzakomeza kwuzuza inshingano zabwo bukarushaho no gushimangira ubufatanye n’amahanga mu rwego rw’ubuzima.

Kuba Trump yakuye Amerika muri OMS, ntabwo bitunguranye. Yafashe ingamba zo kuva muri uwo muryango muri 2020, muri manda ye ya mbere, ashinja OMS kuba yarafashije Ubushinwa mu "kuyobya isi" ku nkomoko ya COVID. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG