Melania Trump, Umunyamideri w’umunyasloveniya wahindutse Madamu wa Perezida w’Amerika agarutse mu ngoro y’umukuru w’igihugu – White House. Ni nyuma yo kuhagirira uruvangitirane rw’ibihe byiza n’ibibi, nyuma y’aho umugabo we, Donald Trump, yatangiraga inshingano bwa mbere muw’2016.
Ariko ubundi, ubuzima bwe n’ibyo abatora biteze kuri manda ya kabiri y'umugabo wiwe ni ivyahe?
Ubuto Bwiwe n'Ubuyabaga Bwiwe
Ababyeyi be bamwise Melanija Knavs. Ubu isi yose imuzi nka Melania Trump, Umugore wa Perezida w’Amerika Donald Trump. Yavutse ku itariki ya 26 z’ukwa kane kw’1970, i Novo Mesto ho mu gihugu cya Slovenia, mu cyahoze ari Yugoslavia. Mu ibyiruka rye, se umubyara yacuruzaga imodoka, naho nyina agakora mu ruganda rw’imyenda.
Icyakora, Mirjana Jelancic, wahoze ari inshuti yo ku ishuri ya Knavs, yibuka ko we yari ashishikazwe cyane n’ibijyanye no gukora imideri. Yamuvuze agira ati:" Yanakundaga guhanga imideri, yajyaga akora imyenda mishya yifashishije iyashaje.”
Knavs yasubitse amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye guhanga imideri, hanyuma, ku mazina ya Melania Knauss, akurikirana umwuga wo kwerekana imideri mu Burayi.
Mu myaka ya za 90, iterambere rye ryamugejeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Porofeseri Katherine Jellison, umwarimu w’amateka kuri Kaminuza ya Ohio agaruka kuri k'ino gice c'ubuzima bwiwe agira ati:" Nk’umunyamideli akaba n’umuntu watumirwaga kenshi mu birori byo ku rwego rwo hejuru muri New York, numva ko ubwo ari bwo buryo yahuyemo na Trump."
Ubuzima bwiwe nka Madamu wa Trump
Knauss yahindutse Melania Trump ku itariki ya 22 y’ukwa Mbere kwa 2005, ndetse nyuma y’umwaka umwe yibaruka, umwana we wa mbere, ari nawe muhungu we rukumbi, Barron Trump. Muri uwo mwaka kandi, ni nabwo yahindutse umwenegihugu w’Amerika.
Ubuzima bwa Melania Trump bwahise buhindura icyerekezo mu w’2016, ubwo umugabo we yiyamamarizaga kuba perezida w’Amerika, ahagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani, ndetse akajya amuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Muri iyo myiyamamzo, yigeze kugira ati: " Ni byiza cyane kuba ndi kumwe namwe aha uyu munsi hamwe n’umugabo wanjye. Nterwa ishema cyane na we.”
Abatandukanye Bamwibukira Kuki?
Donald Trump yarahiye nka perezida wa 45 w’Amerika mu kwa mbere kwa 2017.
Nk’umugore wa Perezida, Melania Trump yakoreye ingendo hirya no hino ku isi, ndetse atangiza imishinga, nk’ubukangurambaga bwa ‘Be Best’ bwibandaga ku mibereho myiza y’abana, umutekano wo kuri murandasi, no kurwanya ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya opioid.
Uwitwa Katherine Jellison asanga ataramenyekanye cyane ugereranyije na benshi mu bagore b’abaperezida, ariko agakunda kunengwa cyane mu bitangazamakuru. Abisigura muri aya majambo: “Hamwe yagiye anengwa ku mahitamo mu myambarire, ku cyemezo cye cyo kudahita yimukira mu ngoro ya Perezida w’Amerika – White House, ku kuba ubukangurambaga bwe bwa ‘’ butarabaye umwe mu mishinga ifitiye akamaro rubanda yageze ku ntego mu yakozwe n’abagore b’abakuru b’igihugu.”
Nyuma y’aho aviriye muri Perezidansi y’Amerika, White House, Melania Trump yahise azimira mu maso ya rubanda. Yongeye gutangira kugaragara gake ajya gushyigikira umugabo we mu bikorwa byo kongera kwiyamamariza ubuperezida muw’2024. No mu kumenyekanisha igitabo kigaruka ku buzima bwe.
Igitabo ciwe yakivuze muri aya majambo: “Kwandika iki gitabo byambereye urugendo rw’umwihariko no kongera kuzirikana ku mateka yanjye byimbitse.”
Abatandukanye Biteze iki kw'igaruka rya Melania Trump?
Austin Smith w’i Wisconsin muw’2016 yatoye Donald Trump. Agaruka ku vyo yiteze ku igaruka rya Melania Trump muri White House, yagize ati:" “Nakwifuje ko wenda yatangiza imishinga mike yerekeranye n’inyamanswa. Kimwe mu bintu nkunda cyane ni itangwa ry’ifunguro rya saa sita ku mashuri.”
Jasleen Kaur, utora wo mu ishyaka ry’abademokarate, yifuza ko Melania Trump yagaragara “nk’umugore wa perezida uzana impinduka.” Agira ati:" Gusohoka no kuganira n’abaturage bo mu mijyi, kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, ndetse no kwimenyekanisha, atari mu ishusho y’umuntu uri inyuma ya perezida, ahubwo nk’umugore ufite ububasha runaka.”
Icyakora, umusesenguzi Katherine Jellison, we atekereza ko muri manda ye ya kabiri nk’umugore wa Perezida, Melania Trump, igihe kinini ashobora n’ubundi kuzakomeza kwihunza ibikorwa bimuhuza cyane na rubanda.
Forum