Abajyanama ba Donald Trump watorewe kuba perezida w’Amerika, baremera ko intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine izatwara igihe kibarirwa mu mezi cyanga akanarenga, kugirango gikemuke. Ibi biravuguruza ibyo yari yasezeranye gukora amaze gutorwa.
Donald Trump yari yavuze ko ku munsi wa mbere azatangira imirimo ye nka perezida, azahita arangiza ikibazo hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Abantu babiri bakorana na Trump baganiriye na we ku kibazo cy’intambara ibera muri Ukraine babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bizabatwara igihe kibarirwa mu mezi kigirango bakemire iki kibazo.
Bavuze ko ibyavuzwe ko iki kibazo kizarangira umunsi wa mbere Trump azajya ku butegetsi yari amagambo akoreshwa n’abiyamamaza, kutamenya neza uburyo icyo kibazo kigoye kubonera umuti, no kutazirikana umwanya bitwara gushyiraho inzego z’ubuyobozi bushya.
Ibyo birahura n’amagambo y’intumwa ya Trump ku kibazo cy’intambara y’Uburusiya na Ukraine, jenerali wavuye ku rugerero, Keith Kellogg, wavugiye mu kiganiro na televiziyo Fox yo muri Amerika mu cyumweru gishize, ko azabonera umuti iki kibazo mu minsi 100.
Iyo iraruta cyane igihe cyari cyatanzwe na perezida watowe. Nyamara kandi n’iki gihe Kellogg yavugaga cyaba ari kare cyane ukurikije uko John Herbst wahoze ari ambasaderi w’Amerika muri Ukraine abibona. Avuga ko kugirango bishoboke, byasaba Trump kwinginga Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya no kumewereka ko guheza inguni bifite ibibazo biteza.
Kuva agitangira kwiyamamaza, Trump yavuze inshuro nyinshi ko iki kibazo azakirangiza ku munsi wa mbere azakandagira mu biro cyangwa mbere yaho. Ariko mu mezi make ashize yatangiye gusa n’uhindura imvugo avuga ko azakirangiza vuba cyane.
Uburusiya na bwo bwagaragaje imyitwarire itandukanye kuri iki kibazo buvuga ko bwemera ibiganiro na Trump ariko bukamagana bimwe mu bivugwa n’abajyanama be bwemeza ko bidashoboka. Prezidansi y’Uburusiya yanze kugira icyo ivuga ku gihe Trump yavuze ko azaba yakemuriye ikibazo cy’icyo gihugu na Ukraine.
Forum