Uko wahagera

USA: Muri Leta ya California Inkongi y'Umuriro Yanze Gucogora


Kajugujugu y'intambara igerageza kuzimya umuriro mu gace ka Palisades muri leta ya California, taliki 11, z'ukwa mbere 2025.
Kajugujugu y'intambara igerageza kuzimya umuriro mu gace ka Palisades muri leta ya California, taliki 11, z'ukwa mbere 2025.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, indege n’imodoka zizimya umuriro zakajije umurego zigerageza gucubya inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Palisades mu mujyi wa Los Angeles ho muri Leta ya California.

Iyi nkongi y’umuriro yanze gucogora kubera umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 110 ku isaha uri muri aka gace. Uyo muriro umaze gukongora hegitare 400 zirimo ingo z’abaturage nkuko bitangazwa n’inzego z’ubuyobozi.

Kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize inkongi y’umuriro yafashe ahantu hatandatu hatandukanye icyarimwe mu mujyi wa Los Angeles, imaze guhitana abantu 16 nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru binyuranye bishingiye ku mibare itangwa n’inzego z’ubuvuzi.

Abashinzwe kuzimya umuriro baravuga ko inyubako zigera ku 12 000 zimaze gukongorwa n’uyu muriro kandi abantu 13 baburiwe irengero. Baravuga ko nubwo bagenda bashobora kuzimya ibice binini by’ahafashwe, umuvuduko w’umuyaga utuma ibirimi by’umuriro bigenda bikwirakwira mu duce dushya kandi mu buryo bugoye guhagarika.

Abashinzwe iteganyagihe baravuga ko uyu muyaga uri bukomeze kwiyongera kuri iki cyumweru ndetse ukazageza kuwa mbere no kuwa kabiri.

Inzego z’ubutabazi zaburiye ko biramutse ari uko bigenze, kuzimya uyu muriro byarushaho kugorana kandi ukaba wakwangiza ibirenze ibibarurwa muri iki gihe.

Forum

XS
SM
MD
LG