Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, urukiko mpanabyaha rwo ku rwego rwa leta ya New York rwafashe icyemezo cyo gusesa urubanza rwa perezida watowe, Donald Trump, icyo bita “unconditional discharge” mu Cyongereza. Mu manza zo mu mategeko mpanabyaha, ushinjwa agomba kuba ahibereye mw’iburanisha no mw’ikatirwa. Trump we yitabye urukiko ku buhanga bwa videwo.
Trump yagerageje uko ashoboye kose gutambamira umuhango wo kumusomera igihano cye, ku munota wa nyuma yitura Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu kugirango rumufashe kubyigizayo. Ariko, ku buryo bwihuse cyane, ku bwiganze bw’abacamanza batanu kuri bane rwabimwangiye.
Ibyaha byahamye Trump byashoboraga kubyara igihano cyo gufungwa kugera ku myaka ine muri gereza, gufungishwa ijisho ari iwe, cyangwa ihazabu. Ariko umucamanza, akurikije ibyo amategeko ateganya byose, yahisemo kumuha ibyo bita “unconditional discharge” mu Cyongereza, ni ukuvuga) ko urubanza rusheshwe, cyangwa se ruhagaze burundu, nta zindi nkurikizi.
Nk’uko yamye abivuga, amaze kumenya igihano ahawe, Trump yongeye kuvuga ku mugaragaro ko ari umwere, ati: “Nta kibi na kimwe nigeze nkora.” Ku bahanga n’abashakashatsi, iyo mvugo iteye impungenge. Umwe muri bo ni umutegarugoli Shannon Bow O’Brien, mwarimu muri siyanse za politiki muri University of Texas at Austin muri leta ya Texas mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika ku buhanga bwa Zoom. Yagize ati: “Ntajya yemera amakosa. Ntajya yemera ibyaha. Ntajya yemera ko ashobora kugira intege nke cyangwa ko ashobora kwibeshya.”
Ku rundi ruhande ariko, hari n’ababona ko uru rubanza atari imfabusa. Prof Gary Rose yigisha siyanse za politiki muri Sacred Heart University yo muri leta ya Connecticut, mu burasirazuba bw’igihugu. Nawe yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kuri Zoom. Ati: “Ndatekereza ko ubutumwa nyakuri bw’uru rubanza ari uko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
Uru rubanza rwaturutse ku kirego cy’umushinjacyaha mukuru Alvin Bragg w’ifasi y’ubucamanza bwo ku rwego rwa leta ya New York mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu mushinjacyaha yareze Trump ko yimamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2016 yahonze amadolari 130,000 umugore uzwi kw’izina rya Stormy Daniels wakinaga filimi z’abakuze zo guhuza ibitsina. Trump yasabaga Daniels guceceka ko bigeze kuryamana kuko yatinyaga ko bimenyekanye byamwononera amahirwe mu matora.
Umushinjacyaha yemezaga ko binyuranyije n’amategeko agenga amatora muri leta ya New York. Mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize (w’2024), urukiko rwa rubanda, Jury, rwahamije Trump ibyaha 34 byose umushinjacyaha yamureze.
Umwanzuro rero ni uko, n’ubwo urubanza rusheshwe nta zindi nkurikizi, Trump ari perezida uri ku butegetsi cyangwa wacyuye igihe wa mbere na mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika waburanishijwe mu mategeko mpanabyaha kandi ibyaha biramuhama. Abaye n’uwa mbere mu mateka yacyo ugiye kuba umukuru w’igihugu yarahamwe n’ibyaha. Azarahira ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa mbere. (VOA)
Forum