Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, buvuga ko bwemeje ko umutwe witwara gisirikare muri Sudan wa Rapid Support Forces (RSF), n’abawuhagarariye, bakoze jenoside mu ntambara y’abaturage mu gihugu cya Sudani.
Perezidansi y'Amerika yavuze ko yafatiye ibihano abayobozi b’uwo mutwe w’abanyasudani, Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, uzwi kw'izina rya Hemedti .
Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, bitangaza ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, mw’itangazo avuga ko RSF n'imitwe y’abarwanyi bafatanyije, bagabye ibitero ku basivili. Mu bihano Amerika yatangaje, harimo byinshi bijyanye n’ubucuruzi bushingiye muri Emira ziyunze z’abarabu. RSF ntiyemeje ibyo bihano.
Intambara ya Sudani yatangiye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka 2023, ubwo ingabo w’umutwe witwara gisilikare wa Rapid Support Forces (RSF) n’iza Sudani zatangiraga kurwana. Amakimbirane muri Sudani, afatwa nk'amakuba akomeye yugarije ikiremwa muntu ku isi. Bamwe mu mpuguke bemeza ko RSF, ari yo nyirabayazana. (AP)
Forum