Imyaka ine irashize Capitol, ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, itewe. Igitero cyaguyemo abantu batanu, barimo n’abapolisi.
Cyasize cyononnye Capitol ku bintu bifite agaciro k’amadolari hafi miliyoni eshatu.
Anketi zatangiye rugikubita, ku buryo ukwezi kwa mbere 2021 kwarangiye FBI, ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, kurwanya iterabwoba, no kurwanya ubutasi bw’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yari imaze gufungura dosiye zirenga 400.
Hejuru y’ubuhanga bwayo, yifashishije na rubanda, ibasaba inkunga y’amakuru. Kugera kw’isabukuru ya kane y’igitero, tariki ya 6 y’ukwa mbere 2025, abantu 1.583 bari bamaze gushyirwaho ibirego bijyanye n’amategeko mpanabyaha yo ku rwego rw’igihugu. Abarenga 1.000 bemeye ibyaha. Ni zo anketi za mbere nini cyane mu mateka y’igihugu.
Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, biva ku biremereye nko “gutera n’intwaro zo kwica” kugera ku byoroheje nko “kwinjira muri Capitol nta ruhushya rwemewe n’amategeko.” Abari muri iki gice cya kabiri ni bo benshi cyane: bagera kuri 60%.
Ababuranishijwe bahamwa n’ibyaha bahawe n’ibihano bitandukanye. Ikiremereye kugeza ubu ni igifungo cy’imyaka 22. Urukiko rwagihaye uwitwa Enrique Tarrio. Yahoze ari umukuru w’umutwe witwa Proud Boys, uvuga ko ubwoko bw’Abazungu bwugarijwe kandi ari bwo bugomba kuba hejuru y’andi moko yose.
Mu byaha urukiko rwahamije Torrio n’abari bamwungirije babiri, harimo “icyo gukora igico kigamije guhirika guverinoma y’igihugu bakoresheje ingufu.”
Muri uyu mwaka w’2025, abantu 168 bategereje gukatirwa. Abandi barenga ijana bategereje gutangira kuburana. Hari n’abagishakishwa. Bamwe guverinoma irabazi. Abandi ntibazi, nk’uwo yashyiriyeho igihembo cy’amadolari 500,000 ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Hari n’abatorotse, barahunga. Urugero: barimo uwitwa Antony Vo, w’imyaka 32 y’amavuko. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi icyenda. Rwamutegetse kwigemurira gereza mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize w’2024 kugirango afungwe. Ntiyabikoze, ahubwo yahisemo kwiruka, ajya gusaba ubuhungiro bwa politiki mu gihugu cy’abaturanyi cya Canada.
Avuga ko yizeye ko Perezida Trump, namara gusubira ku butegetsi, azamuha imbabazi kugirango agaruke mu gihugu cye.
Trump yavuze kenshi ko mw’isaha imwe izakurikira irahira rye azahita aha imbabazi bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bishamikiye ku gitero cyo kw’itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 kuri Capitol.
Kuri Trump, aba bantu ni infungwa za politiki. Yagize ati: “Iyo urebye itariki ya 6 y’ukwa mbere benshi bavuga cyane, usanga bariya bantu barareranganye bikomeye.”
Naho we ku birego bimureba ku giti cye, umushinjacyaha wihariye, Jack Smith, yamujyanye mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu amurega kurema igico cyo kwemeza rubanda ko yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, byabyaye igitero cyo kuri Capitol.
Mu kwezi kwa 11 gushize, Trump amaze gutorwa, Smith yabwiye urukiko ko ahagaritse kumukurikirana kubera ihame rivuga ko umukuru w’igihugu adashobora gukurikiranwa mu mategeko mpanabyaha igihe ari ku butegetsi.
Kw’itariki ya 25 y’ukwa 11, 2024, umucamanza yaciye iteka rihagarika burundu uru rubanza."
Forum