Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu, Congress, iraterana uyu munsi hano i Washington DC, umurwa mukuru, kugirango yemeze burundu intsinzi w’Umurepubulikani Donald Trump mu matora ya perezida wa Repubulika yo mu kwa 11 gushize.
Imirimo iraba iyobowe na Kamala Harris, Visi-Perezida wa Repubulika, nk’uko itegeko nshinga ribiteganya. Si we Visi-Perezida wa mbere watsinzwe amatora kandi akayobora inama ya Congress yo kwemeza ko yayatsinzwe. Umudemokarate Al Gore yarabikoze mu 2001. Icyo gihe ni George W. Bush wari watsinze amatora. Naho Umurepubulikani Richard Nixon byamubayeho mu 1961, ubwo John F. Kennedy yari yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Congress iteranye imyaka ine yuzuye neza neza nyuma y’igitero cy’abayoboke ba Trump ku ngoro ya Congress bashaka ko yemeza ko ari we watowe kandi yari yatsinzwe. Yanze kubyemera. Igitero cyaguyemo abantu batanu, barimo n’abapolisi. Cyasize cyononnye ingoro ya Congress, bita Capitol, ku bintu birengeje agaciro k’amadolari hafi miriyoni eshatu.
Donald Trump yita itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 “umunsi w’urukundo.” Yatangaje kenshi ko ateganya kuzaha imbabazi bamwe mu bafunzwe kubera uruhare rwabo muri kiriya gitero.
Umutwe w’Abadepite wamushyizeho ikirego ku cyaha cyo gushishikariza abayoboke be gutera. Ariko Sena yamuciriye urubanza imugira umwere. Naho guverinoma yashizeho umucamanza wihariye, Jack Smith, wo kubikoraho anketi yo mu rwego rw’ubucamanza.
Mu kwezi gushize, yabwiye urukiko ko ahagaritse kumukurikirana kubera ko yatsinze amatora. Yakurikije ihame rivuga ko umukuru w’igihugu adashobora gukurikiranwa mu mategeko mpanabyaha igihe cyose ari ku butegetsi.
Abademokarate ntibashaka kubangamira imihango y’uyu munsi. Umukuru wabo, Depite Hakeem Jeffries, yatangaje ko “badafite mw’ishyaka ryabo abantu batemera amatora.” Naho umwungirije, Depite Katherine Clark, mw’itangazo yashyize ahagaragara, ati: “Nk’abantu batowe, dushinzwe kubahiriza itegeko nshinga, uko byagenda kose. Dushinzwe kubahiriza ugushaka kw’abaturage.” Nta myigaragambyo iteganyijwe kuri Capitol. Uretse ko n’umutekano wayo wakajijwe cyane bidasanzwe. (AP, Reuters)
Forum