Umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika watoye perezida wawo bita “Speaker”. Ni Depite Mike Johnson wari kandida w’ishyaka ry’Abarepuburikani wari usanzwe awuyobora.
Abarepubulikani bafite ubwiganze bw’Abadepite 219 ku Bademokarate 215. Kugirango Johnson atorerwe kuba Speaker yari akeneye byibura amajwi 218.
Ku ncuro ya mbere Johnson yabonye amajwi 216. Abadepite b'Abarepulikani bamaze kuvugana hagati yabo, babiri muri batatu bari bamwimye amajwi yabo bisubiyeho baramutora bituma yuzuza amajwi 218.
Mike Johnson nta majwi yabonye y’abadepite bo mw’ishyaka ry’Abademokrate kuko bose uko ari 215 batoye kandida wabo, Depite Hakeem Jeffries.
Nyuma yo gutorwa Mike Johnson ararahiza abandi badepite b'inteko, biryo imirimo ya Kongre nshya itangire. Kuwa Mbere, iyi Kongere izaterana hamwe na Sena kugirango Inteko ishinga amategeko – Congress. Yose hamwe izemeza burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu kwa 11 gushize. Ni ukuvuga kwemeza burundu ko Donald Trump ari we watorewe kuba umukuru w’igihugu.
Forum