Uko wahagera

James Earl Carter Wabaye Perezida w'Amerika Yatabarutse


James Earl Carter Jr. wayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika kuva mu kwezi kwa mbere mu 1977 kugeza mu kwa mbere 1981.
James Earl Carter Jr. wayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika kuva mu kwezi kwa mbere mu 1977 kugeza mu kwa mbere 1981.

James Earl Carter wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatabarutse afite imyaka 100 y’amavuko. Umuhungu we, Chip Carter yemeje ko yaguye iwe mu rugo muri leta ta Georgia, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru. Ni we warambye kurusha abandi bose bigeze kuba abaperezida b’Amerika.

James Earl Carter Jr. yavutse taliki ya mbere Ukwezi kwa cumi 1924, avukira ahitwa muri Plains muri leta ya Georgia. Yavaga inda imwe n’abandi bana batatu. Se yari umuhinzi mworozi wari ufite n’iduka. Mu 1946 yarangije ishuri rya gisirikare ry’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi

Yashakanye n’umugore we Rosalynn, mu 1946, mu rushako yavuze ko ari cyo kintu cy’ingenzi kibaye mu buzima bwe. Babyaranye abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Atangaza iby’urupfu rwe, umuhungu we Chip Carter yagize ati: “Data yari intwari kandi si kuri jye gusa ahubwo no kuri buri wese ukunda amahoro, uburenganzira bwa muntu, n’urukundo rutikubira”.

Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 wa Leta zunze zunze ubumwe z’Amerika, yabarizwaga mu ishyaka ry’Abademokrate. Yabaye perezida kuva mu kwezi kwa mbere mu 1977 kugeza mu kwa mbere 1981 amaze gutsinda amatora yo mu 1976 yari ahanganiyemo n’Umurepubulikani Gerald Ford.

Perezida Anwar al-Sadat uteye Camera umugongo ahobera ministri w'intebe wa Isirayeli Menachem Begin taliki 17/9/ 1978 bamaze gusinya amasezerano yo kumvikana bahujwe na Perezida Jimmy Carter
Perezida Anwar al-Sadat uteye Camera umugongo ahobera ministri w'intebe wa Isirayeli Menachem Begin taliki 17/9/ 1978 bamaze gusinya amasezerano yo kumvikana bahujwe na Perezida Jimmy Carter

Yamaze imyaka ine gusa ku butegetsi kuko nyuma ya manda ye ya mbere, Umurepubulikani Ronald Reagan wari guverineri wa leta ya California amutsinda mu matora yakurikiye.

Muri manda ye imwe yamaze ku butegetsi, yahuje Isirayeli na Misiri bari bahanganye, abahurije mu biganiro byabereye i Camp David muri Leta ya Maryland, bituma haboneka agahenge mu burasirazuba bwo hagati.

Gusa imbere mu gihugu yagize ibibazo birebana n’ubukungu ahanini bishingiye ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli kubera ingamba yari yarafashe zo gukomanyiriza peteroli iva muri Irani bituma igabanuka ku isoko bityo ibiciro biriyongera.

Hari kandi n’ikibazo cy’Abanyamerika bafatiwe bugwate muri Irani n’abari bashyigikiye impinduramatwara muri icyo gihugu.

Mu 1979 ni bwo umutwe witwara gisirikare w’Abanya Irani wateye Ambasade y’Amerika muri Tehran utwara bugwate abayikoragamo. Icyo gihe yagerageje imishyikirano biranga, yohereje ingabo zo kubabohora ku ngufu na bwo birananirana kubera kajugujugu yari itwaye ingabo z’Amerika yagize ikibazo. Yarinze ava ku butegetsi adakemuye iki kibazo.

Ubuzima bwe nyuma y’uko aba Perezida bwaranzwe n’ibikorwa binyuranye byatumye amenyekana cyane. Yatangiye imirimo y’ubukorerabushake mu kubakira abakene batishoboye, nyuma yaho afatanyije n’umugore we Rosalyn bashinga ikigo Carter Center cyari kigamije kwimakaza amahoro, ubuzima bwiza na demukarasi ku Isi. Gifite icyicaro mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.

Abantu batangiye kuza gushyira indabo iruhande rw'ikigo cyashinzwe na perezida Jimmy Carter
Abantu batangiye kuza gushyira indabo iruhande rw'ikigo cyashinzwe na perezida Jimmy Carter

Mw'itangazo Perezida Joe Biden w’Amerika yasohoye ku rubuga rwa Prezidansi, yagize ati: “Uyu munsi Amerika n’isi yose bitakaje umuyobozi udasanzwe, umuhanga kandi uharanira imibereho myiza ya rubanda. Kubera impuhwe no gushyira mu gaciro bye yakoze uko ashoboye kurwanya indwara, guharanira amahoro, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, amatora arangwa n’ukwishyira ukizana, yubakira abatagira aho baba kandi akavuganira abari ku rwego ruciriritse muri twe. Yarokoye, azanzamura, ahindura ubuzima bw’abantu benshi hano ku isi”.

Kubera ibikorwa yakoze ari perezida w’Amerika n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Yahawe kandi igihembo n’Umuryango w’Abibubye nk’umuntu waharaniye uburenganzira bwa muntu.

Carter n’umugore we kandi bahawe na Perezida Bill Clinton umudali wa Perezida w’ukwishyira ukizana. Uretse ibyo, hari ibindi bitandukanye yagiye ahabwa, n’imiryango n’ibihugu binyuranye kubera ibikorwa byabo byafashwe nk’ingirakamaro.

Mw'itangazo Bill Clinton yasohoye akimenya iby’urupfu rwe, yagize ati: “Hillary nanjye tubabajwe n’urupfu rwa Perezida Jimmy Carter kandi turashima ko yaramye igihe kirekire. Ashingiye ku byo yizeraga, yabayeho ubuzima bwo kwitangira abandi kugeza ku ndunduro”,

Abinyujije ku rubuga rwe, Truth, Donald Trump watorewe kuba perezida w’Amerika we yagize ati: “Ibibazo Carter yagize nk’umukuru w’igihugu byaje mu gihe gikomeye kandi yakoze ibishoboka byose guteza imbere imibereho y’Abanyamerika. Kubera ibyo tumufitiye umwenda wo kumushimira”

Jimmy Carter na Nelson Mandela
Jimmy Carter na Nelson Mandela

George W Bush na we wigeze kuba perezida w’Amerika yasohoye itangazo agira ati: Jimmy Earl Carter yari umugabo utajegajega ku byo yemera, yari umuntu wita ku muryango we, abantu n’igihugu cye. Perezida Carter yahesheje agaciro ibiro bya prezidansi kandi ibikorwa bye byo guharanira gusiga inyuma ibyiza ntibyarangiranye n’umurimo we nka Perezida. Urugero yitanze yubakira abadafite aho baba no mu kigo Carter Center ruzatera intege Abanyamerika imyaka myinshi”.

Barack Obama na we wigeze kuba perezida w’Amerika we yagarutse ku bikorwa bya Jimmy Carter nk’umuntu no ku magambo Jimmy Carter yavuze igihe yakiraga igihembo cyitiriwe Nobel ubwo yagiraga ati: “Imana iduha ubwenge bwo guhitamo. Dushobora guhitamo kurwanya ibiduteza ibibazo tugafatanya gushakisha amahoro.” Obama akomeza agira ati: “Ibyo ni byo yahisemo inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka 100 amaze ku isi kandi byatumye isi irushaho kuba nziza”

Perezida Jimmy Carter ari kumwe na madamu we Rosalynn Carter mu minsi yabo ya nyuma
Perezida Jimmy Carter ari kumwe na madamu we Rosalynn Carter mu minsi yabo ya nyuma

Umugore wa Jimmy Carter, Rosalynn Carter, yatabarutse umwaka ushize mu kwezi kwa cumin a kumwe afite imyaka 77. Basize abana bane, abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14.

Mu rwego rwo kubaha Jimmy Carter, mu itangazo Prezida Joe Biden yategetse ko i Washington DC hazaba umuhango ku rwego rw’igihugu wo guherekeza James Earl Carter Jr. wabaye Perezida wa 39 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, aba Guverineri wa leta ya Georgia, Liyetona w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, waminuje mu ishuri rya gisirikare ryo kurwanira mu mazi, umuhungu wari ukunzwe aho akomoka muri Georgia watanze ubuzima bwe bwose gukorera Imana n’igihugu cye.

Forum

XS
SM
MD
LG