Uko wahagera

Sudani: Imodoka za Mbere Zikoreye Ibiribwa Zageze Khartoum


Amakamyo y'ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM
Amakamyo y'ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM

Imodoka za mbere zikoreye imfashanyo zirimo ibiribwa zageze mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum kuva intambara yadutse muri icyo gihugu mu kwezi kwa Kane 2023.

Amakamyo 28 yageze mu mujyi wa Jebel Awliya, uri mu majyepfo ya Khartoum kuwa gatanu, nk’uko byemezwa n’abakozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Sudani.

Muri ayo ma kamyo, 22 yari yikoreye imfashanyo y’ibiribwa yatanzwe n’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, andi atanu yikoreye imiti yatanzwe n’ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF, n’indi kamyo imwe irimo ibikoresho byo kwita ku barwayi yatanzwe n’ishyarahamwe ry’abaganga batagira imipaka n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi CARE.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko iyo nkunga yari ikenewe cyane kugirango ifashe abana n’imiryango igera ku 200,000 ikeneye kwitabwaho byihutirwa.

Jebel Awliya, ni kamwe mu duce twugarijwe n’inzara no kubura ibyankerwa by’ibanze nyuma yuko amayira agemurira uwo mujyi afunzwe, bigasiga abaturage baho mu kaga.

Sheldon Yett, uhagarariye UNICEF muri Sudani avuga ko kugera mu mujyi wa Jebel Awliya byari bigoranye cyane kubera ko amayira yose yinjira muri uwo mujyi yafunzwe kubera intambara.

Raporo ya ONU yasohowe muri iki cyumweru yagaragaje ko Abanyasudani bugarijwe cyane n’ikibazo cy’inzara.

Iyo raporo ivuga ko abantu hafi miliyoni 25 bagize icya kabiri cy’igihugu bugarijwe n’inzara.

Intambara yadutse muri Sudani hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’abasirikari ba Rapid Support Force bigometse ku butegetsi, imaze guhitana ibihumbi by’abasivili abanda bagera kuri miliyoni 12 bakurwa mu byabo.

Forum

XS
SM
MD
LG