Uko wahagera

Ubutegetsi bwa Trump Buzasuzuma Ingano y'Imfashanyo Amerika Itanga n'Aho Ijya


Donald Trump uzasubira ku butegetsi mu kwezi gutaha
Donald Trump uzasubira ku butegetsi mu kwezi gutaha

Gufasha amahanga ni imwe mu nkingi zikomeye za politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muri iki gihe cy’inzibacyuho, uko perezida watowe Donald Trump azabikora ntibirasobanuka.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere gitanga imfashanyo zitubutse kurusha ibindi byose kw’isi. Zigizwe ahanini cyane cyane n’izijya mu butabazi bwihutirwa, iterambere ry’ubukungu, no mu by’amahoro n’umutekano.

Mu 2022, imfashanyo yahaye amahanga igera ku madolari miliyari 70. Ni kimwe cya gatatu cy’imfashanyo zose kw’isi muri rusange. Nk’uko Umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane n’iterambere mu by’ubukungu (OCDE) ubitangaza, amahanga yarekuye imfashanyo z’amadolari miliyari 211 mu 2022. Ibihugu bikize bine byaje inyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika byari Ubudage, Ubuyapani, Ubwongereza n’Ubufaransa.

Donald Trump yagaragaje kenshi ko atumva impamvu Amerika itanga amafaranga menshi y’inkunga mu mahanga. Muri manda ye ya mbere, yategetse kuva mu kwa mbere 2017 kugera mu kwa mbere 2021, yagiye agerageza kuzigabanya, ariko kenshi na kenshi inteko ishinga amategeko, Congress, ikabyitambikamo, ikabyanga.

Prof Jeremy Mayer ni mwalimu w’ibya politiki n’imikorere ya guverinoma muri kaminuza George Mason iri mu ntara ya Fairfax, muri leta ya Virginia, mu nkengero za Washington D.C., umurwa mukuru w’igihugu. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kw’ikoranabuhanga rya Skype.

Yagize ati: “Yagabanyije ku buryo bugaragara amafaranga yo kurwanya imihindukire y’ibihe. Hari n’izindi mpinduka, nko mu nkunga za Palestina. Ariko muri rusange, politiki z’Amerika zo gufasha amahanga ntizahindutse.”

Abashakashatsi bakeka ko Perezida Trump na none azakora nka mbere muri manda ye ya kabiri izatangira kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere kwegereje. N’ubwo we ku giti cye atarabisobanura, ariko bahera ku mugambi yiyamamarijeho yise “America First,” ni ukuvuga “Amerika mbere ya byose.” Byinjiranamo na politiki ya manda ye ya mbere nk’uko yari yarayisobanuye imbere y’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 73 kw’itariki ya 25 y’ukwa cyenda 2018.

Agira ati: “Tuzareba ibigenda neza n’ibidakora neza. Tuzareba niba ibihugu duha amadolari yacu n’ibyo turengera nabyo bizirikana inyungu zacu mu mutima wabyo. Tuzaha imfashanyo abatwubaha kandi, nta kubihisha, inshuti zacu.”

Muri uru rwego, Bonnie Glick asanga manda nshya ya Trump koko izareba neza aho imisoro y’abaturage ifasha mu mahanga. Glick yakoze igihe kirekire muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Nyuma, Perezida Trump yamugize umuyobozi wungirije w’ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kuva mu 2019 kugera mu 2020.

Muri iki gihe, Bonnie Glick ni umushakashatsi muri FDD (Foundation for Defense of Democracies), ikigo cyazobereye mu by’umutekano na politiki mpuzamahanga kiri i Washington D.C. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kuri Skype.

Agira ati: “Ndibwira ko icya mbere kiza kubanza gushungura porogaramu zose USAID ikora mu bihugu ijana bitandukanye byo kw’isi yose.”

Kuri Bonnie Glick, ibi byose bizaba bigamije kureba icyo Leta zunze ubumwe z’Amerika yungukira kuri ibi bihugu byose ifasha. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG