Uko wahagera

U Rwanda Rwatangaje ko Virusi ya Marburg Yarangiye mu Gihugu


Muganga Sabin Nsanzimana
Muganga Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Sabin Nsanzimana yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, ko virusi ya Marburg yarangiye mu gihugu.

Ni nyuma y’iminsi 42 umurwayi wa nyuma akize iyo ndwara.

Minisitiri Nsanzimana yabwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye ko rwabaye urugendo rurerure, ariko uyu munsi, bibaye iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda. yagize ati:

“Bityo rero, Marburg yarangiye, hakurikijwe amabwiriza ngenderwaho y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Byadutwaye iminsi 42, kuva umurwayi wa nyuma apimwe ntasanganwe virusi, agasezererwa n’ibitaro. Mu ijoro ryakeye, saa sita mu kadomo, ni bwo umunsi wa 42 wari urangiye, ubwo rero turatangaza ko Marburg yarangiye mu Rwanda”

Mu kwezi kwa cyenda ni bwo u Rwanda rwemeje abantu ba mbere banduye iyo ndwara, iterwa na virusi, kandi ishobora kwica bamwe mu bayanduye.

Minisitiri w’ubuzima, Sabin Nsanzimana yavuze ko hatangajwe abantu 66 bemejweho iyo ndwara, 15 bapfuye, naho 51 bayikize.

(Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG