Uko wahagera

ABC News Yahaye Donald Trump Miliyoni 15 Kubera Umunyamakuru Wayo Yamusebeje


Donald Trump
Donald Trump

Televiziyo ABC News ya hano muri Amerika yemeye kwishyura akayabo ka miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika iyaha inzu y’isomero ya Perezida Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Amerika.

ABC News itanze aya mafaranga mu rwego rwo gukemura ikibazo cyumvikana nk’ikirego cyo gusebanya ku byatangajwe n’umunyamakuru George Stephanopoulos wavuze ko Perezida watowe Donald Trump yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwanditsi E. Jean Carroll.

Iyi televiziyo igomba kandi kwishyura miliyoni imwe, Alejandro Brito umunyamategeko wa Donald Trump. Televiziyo ABC News igomba kandi gushyira ku rubuga rwayo rwa interineti ubutumwa bugaragaza ko ibabajwe cyane n’ibyo umunyamakuru Stephanopoulos yavuze mu kiganiro kitwa “This Week” cyangwa “muri iki cyumweru,” tugenekereje mu kinyarwanda, ikiganiro yakoze ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatatu.

Amasezerano yo gukemura aya makimbirane hagati ya Donald Trump na Televiziyo ABC News yasinywe kuri uyu wa gatanu, umunsi umucamanza wo muri Leta ya Florida yategetse ko Trump na Stephanopoulos bakicara kugirango batange ubuhamya mu rubanza rwagombaga kuba muri iki cyumweru tugiye gutangira, ariko uko ikibazo cyakemuwe, ubu ntibikiri ngombwa gutanga ubuhamya.

Umuvugizi wa ABC News, Jeannie Kedas yatangaje ko bishimiye uko impande zombi zageze ku masezerano yakuyeho ikirego ku bijyanye n’ibikubiye mu nyandiko y’urukiko.

Forum

XS
SM
MD
LG