Uko wahagera

Turukiya Yiteguriye Gukemura Amakimbirane Hagati ya Sudani na Emira Ziyunze z'Abarabu.


Perezida wa Turkiya, Tayyip Erdogan, yavuze ko igihugu cye gishobora kugira uruhare mu gukemura amakimbirane hagati ya Sudani na Emira ziyunze z'Abarabu. Erdogan yabibwiye umuyobozi w’akanama k’ubusugire bwa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan kuri telefone, uyu munsi kuwa gatanu, nk’uko perezidansi ya Turukiya yabivuze.

Ingabo za Sudani zashinje inshuro nyinshi Emira ziyunze z’Abarabu kuba zarahaye intwaro n’inkunga umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) mu ntambara yo muri Sudani. Iki gihugu cya Emira ziyunze z'Abarabu kirabihakana. Abakurikirana ibihano bya ONU basobanuye ko ari ibirego bafitiwe gihamya ko Emira ziyunze z’abarabu zahaye inkunga ya gisirikare RSF.

Itangazo rya Perezidansi ya Turukiya ryavuze ko Perezida Erdogan yabaye nk’uwumvikanisha ko Turukiya yabyinjiramo, kugirango ikemure amakimbirane hagati ya Sudani na Emira ziyunze z’abarabu, nk'uko yahuje ibihugu bituranyi byo mw’ihembe ry’Afurika mu mpaka byari bifitanye. Ibyo ni Somaliya na Etiyopiya. Cyakora nta bindi bisobanuro yatanze.

Perezidansi yavuze ko Erdogan yanahamirije Burhan amahame y'ibanze ya Turukiya yo kurengera ubusugire bwa Sudani no gukumira ikintu cyose cyatuma iki gihugu gihinduka isibaniro ry'amahanga.

Mu itangazo ritandukanye ry’akanama k’ubuyobozi bw’ubusugire bwa Sudani, Burhan yavuze ko yakiriye neza uruhare urwo ari rwo rwose Turukiya yagira, mu kurangiza intambara. Yahamagariye kandi Turukiya kurushaho gushora imari muri Sudani. “Yumvikanishije icyizere cye ku ruhande perezida wa Turukiya ahagazeho na guverinema ye mu gushyigikira abaturage ba Sudani n’amahitamo yabo”. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG