Uko wahagera

Gana: John Dramani Mahama Yatsinze Amatora ya Perezida


John Dramani Mahama watsinze amatora muri Gana
John Dramani Mahama watsinze amatora muri Gana

Muri Gana, John Dramani Mahama wigeze kuba umukuru w’igihugu, yatsinze amatora yabaye mu mpera z’icyumweru. Visi Perezida Muhamadu Bawumia bari kumwe ku isonga ry’abahatanira uwo mwanya, kuri iki cyumweru yemeye ko yatsinzwe amatora.

Imbere y’abanyamakuru yari yahaye ikiganiro iwe mu rugo, yavuze ko yahamagaye Dramani Mahama kumukeza ku ntsinzi ye n’ishyaka National Democratic Conference. Yavuze ko iri shyaka ryatsinze n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.

N’ubwo amajwi yari akibarurwa Bawumia yavuze ko ukurikije ibyari bisigaye gukorwa nta kiri buze guhinduka ku ntsinzi ya Mahama bari bahanganye.

Bawumia avuga ko yemeye hutihuti ko yatsinzwe amatora mbere y’uko ibyayavuyemo bitangazwa ku mugaragaro mu rwego rwo kwirinda imvururu ziyashingiyeho zari zitangiye kugaragara mu duce tumwe tw’igihugu mu ibarura ry’amajwi.

Forum

XS
SM
MD
LG