Uko wahagera

Isiraheri Yongeye Kugaba Ibitero muri ku Birindiro bya Hezbollah


Ibitero bya Isiraheli muri Libani
Ibitero bya Isiraheli muri Libani

Isiraheri yagabye ibitero by’indege muri Liban ivuga ko byari bigambiriye ibikorwa by’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani.

Ni nyuma y’iminsi mike impande zombi zitangaje ko zigiye kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Ikigo cya gisirikari Isiraheri yarasheho, kiri ku mupaka uhuza Libani na Siriya. Ivuga ko icyo kigo cyakoreshwaga mu kwinjiza imbunda rwihishywa.

Ubwo yatangazaga ko Isiraheri yemeye kubahiriza amasezerano y’agahenge, ministiri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko bitazabuza igihugu cye kugaba ibitero igihe cyose ibona urundi ruhande rutayubahiliza.

Isiraheri ivuga ko yagabye ibitero mu bice bine bya Libani birimo ibigo bya Hezbollah n’imodoka zayo.

Ministeri y’ubuzima ya Libani yavuze ko igitero kimwe mu mujyi wa Majdal Zoun, cyakomerekeje abantu batatu barimo umwana w’imyaka irindwi.

Liban yo ivuga ko Isiraheri ari yo yarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Forum

XS
SM
MD
LG