Uko wahagera

Ubucucike Bukabije mu Mashuri Yigamo Impunzi z'Abarundi muri Kongo


Ubucucike mu mashuri yegereye inkambi ya Mulongwe mu ntara ya Kivu y'epfo
Ubucucike mu mashuri yegereye inkambi ya Mulongwe mu ntara ya Kivu y'epfo

Abarimu bigisha abanyeshuri b’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe, barasaba ko hakongerwa ibyumba by'amashuri ku bigo kuko usanga hari ubucucike butuma abana badakurikirana uko bikwiye amasomo yabo.

Ugeze kuri bimwe mu bigo by’amashuri abanza birimo Kasaba ya kabiri na Smade biri mu birometero bibiri uvuye mu nkambi ya Mulongwe usanga bamwe mu banyeshuri bicaye hasi mu ishuri, abandi nabo bicaye ku ntebe, mu gihe abandi baba bahagaze mu ishuri kubera ubucucike buri kuri ibyo bigo .

Kuri aya mashuri yigamo abanyeshuri baturuka mu nkambi ya Mulongwe, hari ibyumba usangamo abana barenze 200.

Mwarimu Nsabiyaremye Protais wigisha mu mwaka wa mbere ku ishuri ribanza rya Kasaba avuga ko umubare w’abanyeshuri bari basanzwe bigisha wikubye gatatu kubera impunzi nshya zavuye mu nkambi z'agateganyo za Kavimvira na Sange.

Muri iyi nkambi ya Mulongwe irimo impunzi z’Abarundi zigera 15,000. Ubwo bucucike mu mashuli hari igihe buba impamvu y'abana guta amashuri.

Niyibaruta Béni yataye ishuri ageze mu mwaka wa gatanu. Kuri ubu yirirwa ku mugezi wa Mutambala no ku kiyaga cya Tanganyika, aroba indagara n’amafi.

Umubyeyi Ntamubano Dominique ufite abana biga ku ishuri ribanza rya Kasaba agaragaza ko batewe impungenge n’ iki kibazo cy’ubucucike buri mu mashuri ari mu nkambi ya Mulongwe. Kuri we abona bishobora kugira ingaruka ku burezi bw’abana babo .

Umuyobozi userukira Impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe Deo Ntakirutimana avuga ko iki kibazo bakigejeje ku ishami rya ONU ryiya ku mpunzi, HCR.

Muri ibi bihe impunzi z’Abarundi zirimo kuvanwa mu nkambi z’agateganyo za Sange na Kavimvira zikajyanwa mu nkambi ya Mulongwe, bamwe mu babyeyi basaba ko ibi bigo by’amashuri byahagarika gukomeza kwandika abana kuko amashuri yuzuye.

HCR ntacyo iravuga kuri icyo kibazo. Gusa umuyobozi uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi mu nkambi ya Mulongwe, Didier Numbi wa Numbi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iki kibazo bakigeje ku baterankunga batandukanye, barimo HCR, ibabwira ko ifite amikoro make.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:40 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG